Amateka agaragaza ko Abanyarwanda ba mbere y’ubukoloni bari umwe, kugeza ubwo Ababiligi bagereye mu gihugu mu 1917, bagahindura imitegekere y’igihugu, bakanatangiza gahunda zirimo ibihano bikakaye byahabwaga abatakoze neza imirimo y’agahato bahawe.
Abakoloni b’Ababiligi bashyizeho indangamuntu irimo amoko bahimbiye Abanyarwanda, ndetse mu 1959 bashyigikira icyiswe impinduramatwara y’Abahutu yasize Abatutsi benshi bishwe, batwikirwa inzu, abandi barenga ibihumbi 300 bahungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Hari inyandiko zagiye zigaragara zerekana ko mbere ya 1994 kugeza igihe Jenoside yatangiriye gukoranwa ubukana bukomeye, Gen. Roméo Antonius Dallaire wari uyoboye ingabo zari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda yandikiye Umuryango w’Abibumye awereka ko hari intwaro zaguzwe zigamije gukora Jenoside ariko umubuza kugira icyo akora, ahubwo ingabo zari mu Rwanda zivanwa ku barenga 5000 zisigara ari 250.
Mu bakuye ingabo mu Rwanda igihe Jenoside yari imaze gukaza umurego harimo n’u Bubiligi, mu gihe u Bufaransa bwo bwohereje abasirikare muri ‘Opération Turquoise’ yaharuriye inzira Guverinoma y’Abatabazi, Interahamwe na Ex-FAR bahungira mu cyahoze ari Zaïre [RDC y’ubu] banyuze mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’umunyamakuru Mario Nawfal, yavuze ko u Bufaransa n’u Bubiligi usanga biri mu bitegeka ikigomba gukorwa muri Loni, ndetse byanagize uruhare mu gutuma Loni idatabara Abatutsi bicwaga mu Rwanda mu 1994.
Abajijwe impamvu yagize ati “Ubona isano ishingiye ku ngengabitekerezo kuva mu ntangiriro. Niba Ababiligi baragize uruhare muri politike yaciyemo abantu ibice kuva ku ntangiriro, wahita ubyumva.”
Ku ruhande rw’u Bufaransa, Perezida Kagame yasobanuye ko Perezida wari uriho icyo gihe, François Mitterrand yari nk’umubyeyi wa Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda.
Ati “Ku bufaransa, Perezida wariho yari Mitterand, yari inshuti magara ya Perezida Habyarimana wapfiriye mu ndege yarashwe. Bari inshuti cyane ku buryo umwe yari nka se w’undi.”
Perezida Kagame yavuze amateka yerekana ko Perezida w’u Bufaransa [François Mitterrand ] “ntaho yari ataniye n’uwo w’icyo gihugu bica abantu.”
Perezida François Mitterrand akimenya urupfu rwa Perezida Habyarimana yahise ahungisha Umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana n’abana be berekeza i Burayi ndetse ubu baba mu Bufaransa kuva mu 1998.
Kanziga yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda cyangwa kumuburanisha, nyamara ni bwo bumenya imibereho ye.
Perezida Kagame yahamije ko yaganiriye n’abayobozi bari aba hafi ya Mitterand bigera no ku muhungu we wavugaga rikijyana kuri politike y’u Bufaransa muri Afurika ariko bakinangira kwemera uruhare rwabo.
Mu 2021, ubwo Perezida Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasezeranya ko ubutabera bugomba gukomeza gutangwa.
Yagize ati “Kwemera aya mateka n’uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro.”
Ni uruzinduko yakoze nyuma y’iminsi mike hasohotse raporo yitiriwe ‘Duclert’ yacukumbuye uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!