Ibi bibaye nyuma y’inama ya Trump n’Umwami Abdullah wa Jordanie, yabaye ku wa 11 Gashyantare 2025 ikabera muri White House.
Icyo gihe Trump yashimangiye umugambi we wo kwigarurira agace ka Gaza, abarenga miliyoni ebyiri babamo bakimurirwa mu bihugu nka Jordanie na Misiri, ubundi ngo iki gice cyasahajwe n’intambara akongera kukigira gishya.
Icyakora Umwami Abdullah yagaragaje ko ibyo bihugu abo baturage bari guhatirwa kujyamo bitemera iyo ngingo, kuko biyifata nk’umugambi wo kwirukana Abanye-Palestine ku butaka bwabo ku ngufu.
Loni na yo iherutse gutanga umuburo, igaragaza ko igikorwa icyo ari cyo cyose cyakwimura Abanye-Palestine ku butaka bwabo ku ngufu gihabanye n’icyo amategeko mpuzamahanga agena ndetse kizafatwa nko gukuraho ubwoko runaka.
Icyakora Trump aherutse gutangaza ko niba Misiri na Jordanie bitemeye gahunda y’uko byakwimurirwamo Abanye-Palestine, azakuraho inkunga Amerika yabageneraga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri iti “Misiri ifite umushinga wo kuvugurura Gaza, bushobora no gufasha abaturage batuye muri Gaza kuguma ku butaka bwabo kandi mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Umwami wa Jordan abinyujije kuri X yagaragaje ko Jordan idashyigikiye na gato iyirukanwa ry’abaturage ba Gaza.
Perezida wa Misiri Abdul Fattah al-Sisi ku wa 11 Gashyantare 2025 yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Minisiti w’Intebe wa Danemark, Mette Frederiksen, na bo bemeza ko Gaza igomba kuvugururwa ariko abaturage bayo bakagumayo.
Intambara ya Hamas na Gaza yatangiye muri Kanama 2023. Kuva icyo abarenga ibihumbi 48 barishwe muri Gaza, abandi bakurwa mu byabo. Imibare ivuga ko nibura 70% by’inyubako zaho zangiritse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!