Ibi Musoni yabibasabye mu mwiherero w’abayobozi b’uturere wasojwe ku wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga i Musanze. Uyu mwiherero wateguwe n’ishyirahamwwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA).
Musoni yagize ati ”Leta ibategerejeho byinshi nk’uko n’abaturage babategerejeho byinshi. Mugomba gutura aho mukorera kugirango mukomeze kwegera abo mukorera mubakemurira ibibazo byabo’’.
Abo bayobozi basabwa ibi, ni abaguverineri, abagize komite nshingwabikorwa z’uturere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’intara n’Umujyi wa Kigali, ab’uturere, imirenge n’utugari.
Minisitiri yaburiye abadakurikiza aya mabwiriza, avuga ko bazafatirwa ingamba.
Perezida wa RALGA Kangwagye Justus avuga ko ubusanzwe amabwiriza ajyanye no kwegera abo bakorera, abayobozi bayubahiriza ku rugero rwa 95%, ngo kuba Minisitiri yarabibibukije bizatuma na bake batabyubahirizaga bikosora.



















TANGA IGITEKEREZO