00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri wo muri Sudan y’Epfo asanga ubumwe bw’abanyarwanda ari isomo ku gihugu cye

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 28 April 2015 saa 09:26
Yasuwe :

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo muri Sudani y’Epfo Ngor Kolong Ngor atangazwa n’uburyo abanyarwanda bafitanye ubumwe yemeza ko ari isomo rikomeye ku gihugu cye kugira ngo kibashe gutera imbere.

Ibi Minisitiri Kolong Ngor yabitangaje kuwa mbere tariki ya 27 Mata 2015, ubwo we n’itsinda ry’Abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru 15 bari mu ruzinduko mu Rwanda basuraga ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), aho basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside ndetse n’uburyo rwabashije guhangana n’ingaruka za Jenoside.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo muri Sudani y’Epfo n’Umuyobozi wa RGB

Minisitiri Kolong Ngor yagize ati “Biratangaje cyane, aba bantu bavuye kure mu bihe bya Jenoside, ariko aho bageze harashimishije, ntushobora kwiyumvisha uko bageze ku bumwe no ku bufatanye, ubu abantu bose barafatanya, bavuga ijwi rimwe ntatandukaniro riri hagati yabo.”

Yakomeje atangaza ko igihugu cye gikwiye kwigira ku bumwe bw’abanyarwanda kuko aribwo babura mu gihugu cyabo, ari nayo mpamvu baje mu Rwanda ngo bahabwe ubufasha bwo kubasha gukemura icyo kibazo.

Ibi ngo bikazabafasha kugarura amahoro no guteza imbere ubuvandimwe muri Sudan y’Epfo.

Iri tsinda ry’abanyasudani ryasobanuriwe byinshi mu byatumye abanyarwanda babasha kunga ubumwe, gutera imbere no kwigira.

Muri byo hakaba harimo gahunda zitandukanye zatangijwe na Leta nka EDPRS (Gahunda y’imbaturabukungu), ubudehe, Girinka, umuganda n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wungirije muri RGB, Ambasaderi Fatuma Ndangiza yabasonuye ko ibyo bikorwa aribyo Leta yifashisha mu guteza imbere abaturage aho yababwiye ko nk’umuganda udatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu gusa ahubwo ko ugira uruhare mu gutuma imibanire y’abanyarwanda irushaho kuba myiza.

Iri tsinda riri mu ruzinduko mu Rwanda ryasuye kandi na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo aho ryasobanuriwe uburyo bwo gukoresha abakozi bake ariko bagatanga umusaruro.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi umunani bazasura ibigo bitandukanye bya Leta mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages