00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ubuzima yavuye imuzi iby’inzoga z’ibyuma: Abo zishe, ibihumbi 11 zazahaje, 100 bahumye n’ibindi (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 August 2026 saa 08:08
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko nyuma y’aho bigaragaye ko inzoga zizwi nk’ibyuma ziri kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda benshi, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kujya mu muzi w’ikibazo, bukareba uko igihugu cyisanze mu cyorezo gikomeye nk’iki.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Nsanzimana yavuze ko leta yahisemo kureba impande zose yaba abanywa izo nzoga, abazikora, abayobozi bazirebera, abashinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa mu kureba buri wese icyo yakoze.

Ati “Twese hari icyo twagombaga gukora tutakoze [...] twese dukwiriye kubibazwa n’utabinywa n’ubirebera uri hariya mu mudugudu akwiriye kugira uruhare rwe. Ubu twese twahagurukiye rimwe.”

Dr Nsanzimana yavuze ko ingaruka z’ibi binyobwa zikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu, kuko umubare w’abarwaye indwara zitandura ukomeje kwiyongera ndetse n’uw’abantu bapfa wazamutse.

Ati “Kuva mu kwa mbere kugera mu kwezi kwa karindwi turangije, twabonye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga [...] baza barembye baruka, bacibwamo, abandi batabona, abandi babatwaye mu ngobyi bavuye mu bukwe, kanaka yamuzimaniye, ariko wakurikirana ugasanga bifitanye isano na za nzoga bavangavanga.”

“Twanapfushije abantu barenga 50 [...] ariko twanagiye mu mizi turabara, tuti ese nta bantu batavuye mu buzima, batarwaye ngo bajye mu bitaro ariko bari gupfa buhoro buhoro. Barahari, tumaze kubarura abarenga ibihumbi 10, hafi 11 babaye imbata z’inzoga mu gihugu hose. Abo ni abazwi, abo ni bake muri benshi. Abantu ibihumbi 11 ubwo ni ukuvuga ngo ni abantu bahora basinze.”

Yavuze ko ubu abantu bicwa n’indwara zitandura ari bo benshi kurusha abicwa n’indwara zandura kandi ko ibyo byose bifitanye isano n’inzoga n’ibindi binyobwa.

Ati “Dufite urubyiruko rurwaye impyiko kubera izo nzoga.”

Yavuze ko mu mezi arindwi, hamaze kubarurwa abantu barenga 100 bahumye kubera izi nzoga.

Nyuma y’aho iki kibazo gikomeje gukaza umurego, Leta yafashe umwanzuro wo gufunga inganda zakoraga izi nzoga, nyuma yo kugenzura igasanga inyinshi zikora mu buryo butadukanye n’uko zagombaga gukorwa.

Ati “Abamaze gusurwa bose, nta n’umwe wujuje ibyo yari yarasinyiye ko azakora.”

Yavuze ko mu gihe uruganda rugomba kugira abakozi babizobereye, wasangaga nk’umwe akorera inganda zirenze 10, mu gihe ubusanzwe yari akwiriye kuba ari umwe ku ruganda agenzura ibikorwa byose.

Ikindi aho izi nganda zakoreraga, ntabwo hari hujuje ubuziranenge, ku buryo wasangaga hari isuku nke cyangwa se ibyo bakoresha bikaba bibitswe mu buryo bwateza ibibazo.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko aho ibintu bigeze, nta muntu ukwiriye gukomeza kurebera izi nzoga z'ibyuma

Hari n’izindi nganda zafungaga izo nzoga, ariko zapimwa bikagaragara ko ingano ya alcohol zigomba kuba zifite atari yo.

Ati “Muri laboratoire wapima ugasanga yanditseho 40% ariko harimo 70%. Cyangwa yashyizeho agapapuro gatandukanye n’ibirimo ndetse bakanazigana. Agafata amacupa y’uruganda runaka, agashyiramo ibye yarangiza agashyira inyuma agapapuro k’urundi [...] rwari uruhererekane rw’ubufatanye hagati y’abafite ibyangombwa, abatabifite n’abaturage.”

Ikindi ni uko abafite inganda nini, binjizaga alcohol, imwe bakayishyira mu nganda, indi nyinshi isigaye bakayohereza mu baturage.

Ati “Moto ipakiye ibijerekani bine igiye i Nyagatare, i Rusizi, i Nyabihu. Nijoro ni bwo bushabitsi bwakorwaga rwihishwa mu buryo burimo ubuhanga cyane. Inzego zagiye kubitahura nyuma y’iperereza ryimbitse rirenze na bya bigo bitanga ibyangomwa.”

Yavuze ko wasangaga nka alcohol iri i Rusizi mu giturage, yarahageze iturutse ku ruganda rw’i Kigali. Ababikoraga, ngo babaga babyitezemo amafaranga menshi kuko ari ikintu kibungukira.

Ati “Ibi bisindisha bitera ububata. Ababikora barabizi. Baravuga bati nimuha inzoga nini iremereye agasinda, nibucya, azifuza kongera kunywaho kuko hari aho ubwonko bwabibitse [...] agashaka kugarura bya byishimo bike yagize, yigeze kugira amaze kubisomaho. Ni aho bahora bamusindishije buri gihe, bagahora basinze, bakazagera aho bakaba imbata.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages