00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ubucuruzi n’Inganda bagiye kwitaba Inteko

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 25 February 2025 saa 10:16
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bibareba byagaragajwe n’abaturage hirya no hino mu gihugu.

Mu Nteko rusange y’Abadepite yateranye ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, bemeje ko abo bayobozi bagiye gutumizwa ngo batange ibisobanuro ku bikubiye muri raporo yakozwe nyuma y’ingendo Abadepite bakoreye mu mirenge irenga 200 hirya no hino mu gihugu muri Mutarama na Gashyantare uyu mwaka.

Izo ngendo zari zagamije kureba uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa kandi zikagirira akamaro abaturage ndetse no kureba ibigikeneye kunozwa.

Abadepite basanze hari intambwe imaze guterwa n’abaturage binyuze muri gahunda za Leta zitandukanye, ariko basanga hakirimo n’ibibazo bitandukanye ari byo bikubiye muri iyo raporo.

Bimwe mu bibazo abaturage bagaragaje birimo ibireba imirenge SACCO, nk’ingendo ndende bakora bajyayo, inyungu nyinshi bakwa ku nguzanyo no kuba ibyo bigo by’imari bitarahuzwa byose mu gihugu.

Hari kandi ibibazo bireba ikigega cya Leta gishinzwe gushyigikira imishinga (BDF), aho hari abaturage bavuga ko batanogerwa na serivise z’icyo kigega.

Visi Perezia w’Umutwe w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Uwineza Beline yagaragaje ko mu bibazo abaturage bifuza ko bimekurwa harimo n’amafaranga make ahembwa abakora muri VUP ugereranyije n’uko ibiciro bihagaze.

Ati “Abadepite basanze hari ibibazo bikwiye gukomeza kwitabwaho ku bagenerwabikorwa ba Gahunda ya VUP bagaragaza ko amafaranga bahabwa ku mubyizi ari make ugereranyije n’aho ibiciro bigeze mu masoko. Hari n’abagaragaje ko hari aho abakora imirimo ihemberwa muri iyo gahunda hari igihe amafaranga atabonekera igihe, abandi bakagaragaza ko bakorera imirimo kure ahatabegereye bigatuma bakora urugendo rurerure.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude yavuze ko ibikubiye muri iyo raporo byemejwe n’Inteko Rusange bikaba bigiye gushyikirizwa inzego bireba, ndetse hagatumizwa abaminisitiri bagomba kubitangaho ibisobanuro mu magambo cyangwa mu nyandiko.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yahamagajwe n’Inteko Ishinga Amategeko
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .