00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ubutabera muri Mali yunamiye abazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Kigali

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 March 2017 saa 01:49
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu muri Mali, Me Mamadou Ismaïla Konaté kuri uyu wa Mbere, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ashyira indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 ihashyinguye.

Yabanje kwerekwa film mbarankuru igaruka kuri Jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo, akurikizaho kunamira no gushyira indabo ku mva, nyuma azengurutswa ibice byarwo anasobanurirwa amateka y’u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside.

Yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije, ibindi bihugu bya Afurika bikwiye kureberaho anavuga ko amateka ya Jenoside asobanuriwe akanirebera amweretse ububi bw’ikiremwa muntu.

“U Rwanda ni igihugu cyahagurukiye kwerekana itandukaniro n’icyerekezo ku bindi bihugu by’umwihariko Afurika. Ibyo mbonye uyu munsi bitumye mfungura amaso, ntekereza ku bubi bw’ikiremwamuntu”

Yakomeje avuga ko ashimye uburyo abanyarwanda bunze ubumwe bakaba babanye neza nyuma y’amateka ya Jenoside baciyemo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana yavuze ko hari byimshi Mali yakwigira ku Rwanda nubwo amateka yayo atandukanye n’ay’u Rwanda birimo gukemura amakimbirane y’imitwe yitwaje ibirwanisho irwanira mu gace Mali iherereyemo.

Yagize ati “Hari ibyo bakwigira ku Rwanda bakagendera ku byo twagezeho. Ntituvuze ko bagiye gukora nk’ibyo twakoze ariko bagiye gushaka igisubizo cy’ibibazo bafite bijya gusa n’ibyacu nubwo bidafite ubukana nk’ubwa Jenoside yakorewe abatutsi.”

Mbere yo kujya ku rwibutso rwa Gisozi, Minisitiri Me Mamadou Konaté wari kumwe na ambasaderi w’u Rwanda muri Mali Dr. Harebamungu Mathias babanje gusura Isange One Stop Center ikorera mu Bitaro bya Kacyiru, yerekwa serivisi zihatangirwa zijyanye no gufasha, kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina baba biganjemo ab’igitsina gore.

Mali ni kimwe mu bihugu byasinyanye amasezerano n’urukiko rwa Arusha ajyanye no gufasha kurangiza ibihano kw’abakoze Jenoside bakatiwe n’urwo rukiko, muri Mali ubu hafungiwe abahamijwe ibyaha bya Jenoside barimo Kambanda wari Minisitiri w’Intebe wa guverinoma yiyise iy’abatabazi, wakatiwe igifungo cya burundu, Ngeze Hassan na ho Nahimana Ferdinand aheruka kurekurwa.

Minisitiri Me Mamadou Konaté uri mu Rwanda kuva kuri iki Cyumweru , biteganijwe ko mu ruzinduko rwe ruzamara iminsi itanu azasura gereza ya Mpanga ifungiyemo imfungwa zavuye muri Sierra Leone, ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko rya Nyanza(Insitute of Legal Practice and Development-ILPD), Gereza ya Mageragere n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda aho azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera, Me Mamadou Ismaïla Konaté ashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi; aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana (iburyo) na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali, Dr. Mathias Harebamungu
Minisitiri w’Ubutabera muri Mali yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije, ibindi bihugu bya Afurika bikwiye kureberaho
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana yavuze ko hari byimshi Mali yakwigira ku Rwanda nubwo amateka yayo atandukanye n’ay’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages