Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti "Twakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu. Minisitiri w’Intebe hamwe n’inzego zibishinzwe bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba."
Twakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu. Minisitiri w’Intebe hamwe n’inzego zibishinzwe bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba.
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) October 20, 2020
Ku wa 14 Ukwakira 2020 nibwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko ibiciro by’ingendo byagabanyijwe, mu ntara biva kuri 30.8 Frw kuri kilometero bigera kuri 25.9 Frw, mu Mujyi wa Kigali biva kuri 31.9 Frw bigera kuri 28.9 Frw.
Ubwo ibiciro byamaraga gutangazwa, byagabanutse ku rwego ruringaniye ugereranyije n’ibyari byashyiriweho ibihe bya COVID-19 kuko imodoka zatwaraga abagenzi 50%, ariko ntibyamanuka mu buryo bwari bwitezwe, nyuma y’uko imodoka zemerewe gutwara abagenzi 100%. Hari na bimwe mu bice ibiciro byiyongereye, bijya hejuru y’amafaranga yashyizweho kubera COVID-19.
Harimo nk’urugendo Kimironko-Nyabugogo aho cyari kuri 383 Frw none cyashyizwe kuri 390 Frw, ndetse na Zindiro -Kimironko cyavuye ku 157 Frw kigera kuri 159 Frw.
Ibi biciro bishya muri rusange ntibyakiriwe neza n’abantu batandukanye, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko biri hejuru cyane, bijyanye n’ibihe badahagaze neza mu bukungu kubera icyorezo cya COVID-19.
RURA iheruka kuvuga ko impamvu ibiciro bitagabanutse cyane, ari uko ibyari bisanzwe mbere ya COVID-19 byashyizweho 2018 ku buryo byagombaga kuvugururwa, kugira ngo bijyane n’ibihe n’ishoramari rikenewe muri uru rwego.
Ni igikorwa cyagombaga kuba muri Werurwe - ibiciro bikongerwa - ariko hahita hajyamo COVID-19 ntibyaba bigikozwe, ingendo zongeye gufungurwa hajyaho ibiciro byagombaga gukoreshwa by’igihe gito, bijyanye n’ikibazo gihari.
Abantu batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko batishimiye ibi biciro, ndetse Depite Frank Habineza we yageze aho avuga ko abayobozi ba RURA batagabangije ibi biciro bakwiye kwegura.
Ibi biciro @RURA_RWANDA yatangaje,bigarara ko yabizamuye munyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.
Mubyukuri abaturage barakennye kubera ingaruka za #Covid19, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro.
Turasaba RURA kwisubiraho irengere rubanda.#Rwot #Rwanda— Frank Habineza (@FrankHabineza) October 16, 2020
Ikindi Hari nka company ziri guca amafaranga y'umurengera zitwaje ko ngo Hari ibice rura itashyizeho ibiciro! Ni ukuri ntaho amafanga Ava niba Huye_kibeho Ari 700frw ugasanga Ndago bashyizeho 1100 cg 1000 nyamara Huye Munini Ari 1060. Kandi ibi Hari ubwo @RURA_RWANDA itabyitaho
— #RURA4transportfairness (@ndayisengaaloy4) October 17, 2020
@RURA_RWANDA ko impamvu ibiciro by’ingendo byari byiyongereye kubera umubare muke w’abagenzi ni iyihe mpamvu bitasubiye nk’uko byari mbere y’iki cyorezo? Ubushobozi bw’abagenzi benshi bwaragabanutse kubera imirimo imwe yahagaritswe ahandi imishahara iramanuka mushingira kuki?
— Fiona Kamikazi Rutagengwa (@Fiona_Kamikazi) October 16, 2020
Dear @RURA_RWANDA , in a compassionate Rwanda, under the great visionary leadership of HE @PaulKagame Rwandans do not deserve the unexpected rising of public transportation costs given the hardships Rwandans experienced in this year due to Covid-19. #WEHOPEYOUCARE pic.twitter.com/WjdBgSbgEq
— Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) October 17, 2020
I can’t believe Rura (or whoever advised) put the government in this position. It’s like opening schools next month and telling parents, ‘Hey, we’ve raised school fees, just pay the money.’
— Rwabigwi (@Rwabigwi) October 19, 2020
@RURA_RWANDA Rura turacyababaza, niba mudafite gahunda mbi ku bagenzi ni gute mufata ligne ya Nyacyonga-Gatsata Nyabugogo mukatwishyuza agera mu mugi kandi tutagerayo? Kuki uvuye Nyabugogo agana Rwamagana atishyura agera I Kayonza?
— God is good (@JAkananiyundi) October 20, 2020
Ibi bintu nibyo ra cyangwa baratwibye? Nyacyonga-Mumujyi; mbere ya covid yari 220frw corona ije twicara turibake aba 319frw, none ubu twicaye twuzuye twese ni 407??? @RURA_RWANDA nibyo? @AissaCyiza @oswaki @LeoMuvunyi @papakibizou mutubarize n'abandi bishinzwe!
— Manishimwe Diego Dieudonne (@DiegoManishimwe) October 17, 2020
Nagirango mudufashe rwose @RURA_RWANDA ibiciro by'ingendo bibe stable kuko nkubu nkatishije ticket ahantu abambere babahaye kuri 500frw nge wa Gatatu bagira bavuga ngo muhinduye ibiciro banyishyuje 750frw. Mudufashe rwose
— Gasana Gisa Jean DE Dieu (@GasanaDe) October 16, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!