Ibi babitangaje ku wa 11 Nyakanga 2026, ubwo Minisitiri w’Intebe yasuraga bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi mu Karere ka Nyagatare birimo Muvumba Multipurpose Dam ndetse na Gabiro Agribusiness Hub.
Iki cyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro Minisitiri w’Intebe yasuye giherereye mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi yo mu Karere ka Nyagatare. Ni ubutaka bunini buhujwe Leta y’u Rwanda yiyemeje gutunganya ikabuha abashoramari bahinga ku buso bunini. Iki cyanya cyashowemo miliyari zirenga 100 Frw.
Mu cyiciro cya mbere hamaze gutunganywa hegitari 5.600, hegitari zisaga 4.000 zahawe abashoramari kugira ngo bazibyaze umusaruro bakaba bamaze guha akazi abaturage barenga 6.000 mu buhinzi bw’ibigori, ubw’imbuto n’imboga bahinga.
Umuyobozi Mukuru wa Agropark Gabiro Ltd, Twagirumukiza Augustin, yavuze ko guhinga muri uyu mushinga byatumye atanga akazi ku baturage barenga 600, ariko ko bagifite imbogamizi zirimo kwishyuzwa mu Madolari ndetse n’ikiguzi cy’amazi kiri hejuru ugereranyije n’ibyo bakuramo.
Ati “Ubundi metero kibe y’amazi tuyishyura 0.19$ iyo ubaze metero kibe ikigori gikenera kugira ngo cyere, usanga kuri hegitari imwe wishyuye miliyoni 1,8 Frw. Ikindi batwishyuza mu Madolari noneho uko Idolari rizamuka ni ko amafaranga yacu ata agaciro kandi twe tugurisha mu mafaranga hanyuma bakatwishyuza mu Madolari.’’
Umuyobozi Mukuru wa Garden Fresh, Emmanuel Harerimana we yavuze ko bahinga imboga n’imbuto bakanabyohereza hanze y’u Rwanda, ariko hari ibikibabangamiye.
Ati “Kimwe mu bikitubangamiye rero ni igiciro cy’amazi, iyo ubaze ibyo dushora, ibyo tubona kuri hegitari imwe, usanga bitangana n’amafaranga twishyuzwa y’amazi dukoresha twuhira, tukaba dusaba Leta kudufasha bakatugabanyiriza kuko kuri ubu biri hejuru ccyane.’’
Sage Umutoniwabo wo muri Kivest Ltd na we yabwiye Minisitiri w’Intebe ko igiciro cy’amazi bakoresha buhira kikibaremereye ku buryo gituma batabasha kujyanisha n’ibyo bashora, asaba ko byarebwaho ayo mafaranga akagabanyuka kugira ngo na bo babashe kugira icyo binjiza.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe muri Gabiro Agribusiness Hub ruvuze ubufatanye bwa Leta n’abashoramari bari mu buhinzi n’ubworozi cyane cyane mu byanya byatunganyijwe na Leta.
Yavuze ko ibibazo abashoramari bagaragaje bagiye kwicarana na bo babishakire umwanzuro ku buryo nk’icy’amazi bazahuza igiciro n’ibyo umuntu yinjiza.
Ati “Baragaragaza ko igiciro cy’amazi kizamuka ariko twaganiriye ko tuzajya tubihuza n’icyo bakuramo. Tuzakomeza ibiganiro na bo kugira ngo turebe ibijyanye no kuzamura umusaruro kuri hegitari, kuko iyo uzamuye umusaruro kuri hegitari bituma ubasha no kuzamura inyungu. Turakorana ibiganiro turebe aho twahurira ku bijyanye n’igiciro cyabera bariya bashoramari dukurikije ibyo bashoramo n’ibyo bakuramo.’’
Minisitiri Ndabamenye yavuze ko n’ibindi bibazo bafite mu kuhira, gukenera inzobere mu buhinzi ndetse no kwishyura mu Madolari byose bazabiganiraho bakabiha umurongo bagakomeza gushora imari bishimye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!