Yatangiye ubu butumwa mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026, ubwo yasozaga gahunda y’ibikorwa bihuza ingabo, Polisi n’abaturage bigamije guteza imbere imibereho myiza.
Muri uyu mwaka, iyi gahunda yahawe insanganyamatsiko igira iti "Ubufatanye bw’abaturage, ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 32".
Ni muri urwo rwego Dr. Nsengiyumva yashimiye ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabohoye u Rwanda, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abazihozemo bakaba bakomeje kurinda igihugu no kugiteza imbere.
Yasobanuye ko umutekano utagarukira ku kuba igihugu kitari mu ntambara, ahubwo ko bivuze kuba nta gishobora guhungabanya ituze ry’abatuye mu gihugu ndetse n’imitungo yabo, bikajyana no guteza imbere imibereho yabo.
Dr. Nsengiyumva yasabye Abanyarwanda guhora bazirikana ko ibyiza bagezeho babikesha ubutwari no gukunda igihugu kw’ingabo za RPA, zitanze bikagera n’aho zemera kumena amaraso kugira ngo u Rwanda rutekane.
Ati “Dukwiye guhora tuzirikana ko ibi byiza byose twagezeho, tubikesha ubutwari no gukunda igihugu kw’abasore n’inkumi bari mu ngabo za RPA, bitanze kugeza n’aho bamwe bemera kumena amaraso yabo kugira ngo uyu munsi, u Rwanda rube rutekanye. Tuzahora iteka tubiha agaciro kandi twongeye kubibashimira.”
Yasabye Abanyarwanda kutirara, bagakomeza kubungabunga amahoro n’umutekano bafite, bagaharanira ubumwe bwabo n’izindi ndangagaciro, abamenyesha ko icyo ari cyo ingabo za RPA zarwaniye kugira ngo babeho neza.
Ati “Muzirikane kandi ko tutagomba kwirara, ahubwo dukwiye gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano dufite. Turabasaba gukomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurangwa n’izindi ndangagaciro zibereye Umunyarwanda mwiza. Icyo ni cyo bariya basore n’inkumi twizihiza uyu munsi barwaniye, ni cyo bameneye amaraso yabo, kugira ngo twese tubeho neza.”
Muri iyi gahunda ngarukamwaka imara amezi atatu, abasirikare, abapolisi n’abaturage bubatse inzu zo guturamo zirimo 30 zatashywe mu Bigogwe, ibiraro, ibyumba by’amashuri, hatangwa ubwato, abaturage bahabwa ubuvuzi n’amazi meza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!