00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Nsengiyumva yaganiriye na Rwanyindo ku guteza imbere umurimo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 June 2026 saa 09:52
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yakiriye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (ILO) akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri uyu Muryango, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.

Ni ibiganiro byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 29 Kamena 2026.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bugira buti “Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na ILO hagamijwe guteza imbere umurimo, kuzamura ubumenyi n’ubushobozi, ndetse no kwihutisha iterambere ry’ubukungu bugera kuri bose.”

Ku wa 2 Ukwakira 2023, ni bwo Rwanyindo Fanfan, yatangiye imirimo yahawe muri ILO Africa.

Impande zombi zanagarutse ku guteza imbere umurimo mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yakiriye itsinda rya ILO
Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva na Rwanyingo baganiriye ku bufatanye hagati y'u Rwanda na ILO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages