Umuhango wo gufungura iri murikagurisha wabereye mu kibuga giherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo ku wa 24 Kanama, ahasanzwe habera iki gikorwa kimaze kuba ubukombe.
Minisitiri w’Intebe yashimiye Urugaga rw’abikorera ku bufatanye na leta mu gutegura iri murika ashishikariza abanyarwanda kuzitabira kuko ari urubuga babonye rwo kuryigiraho byinshi no kurihahiramo ibicuruzwa byakorewe ku migabane itandukanye.
Yagize ati “Ni umwanya mwiza ku banyarwanda wo kwerekana ibyo bakorera mu Rwanda bigaragaza ko igihugu cyacu gikomeza gukataza mu iterambere.”
Minisitiri w’Intebe yasabye abanyarwanda kwigira ku dushya n’ubudasa bigaragara muri iri murikagurisha turimo inzu iciritse ya miliyoni umunani, ikoranabuhanga ry’abaturutse mu bihugu birimo u Buhinde, u Bushinwa n’ahandi, anasaba ibigo byo mu Rwanda kugira ishema ryo gukomeza gukora no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no kubimenyekanisha haba mu gihugu no hanze yacyo.
Imurikagurisha mpuzamahanga ryatangiye kubera mu Rwanda mu 1997; iyi nshuro ni iya 20. Uko imyaka yagiye ishira ni ko abaryitabira biyongeraga, bava kuri 80 mu 1997 bagera kuri 440 mu 2016.
Uyu mwaka abamurika b’imbere mu gihugu bagera kuri 275 mu gihe abanyamahanga bagera ku 136 baturuka mu bihugu 17 byo bya Afurika, Aziya, u Burayi, Amerika ya Ruguru n’Uburasirazuba bwo hagati.
Nk’uko ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rubitangaza, imurikagurisha ryagize uruhare mu guteza imbere ishoramari, rinafungurira abacuruzi amasoko mu mahanga ndetse rituma ibikorerwa mu Rwanda bimenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Abitabiriye iri murika baba abaje ku nshuro ya mbere cyangwa abamaze igihe baryitabira bemeje ko riteguye neza ndetse hari abiyemeje gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO