00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye inama ya AfDB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 May 2026 saa 07:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama ngarukamwaka ya ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabereye i Brazzavilles.

Iyi nama yatangiye ku wa 26 Gicurasi 2026, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Denis Sassou Ngueso wa Repubulika ya Congo, Brice Oligui Nguema wa Gabon na Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, abakuru baza Guverinoma barimo na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, abayobozi bakuru b’ibigo by’abikorera n’amabanki n’ibindi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti “Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ya 2026.”

Perezida wa AfDB, Dr Sidi Ould Tah yagaragaje ko hakenewe amavugurura mu mikorere, amategeko n’ibikorwaremezo bifasha kugera ku mari, bigamije iterambere rya Afurika.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1974. Ni umufatanyabikorwa w’imena u Rwanda rufite aho igice kinini cy’amafaranga yayo gishorwa mu bikorwa remezo.

Iyi nama yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bitatu
Inama ngarukamwaka ya AfDB yabereye i Brazzaville kuva ku wa 25-29 Gicurasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages