00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yemeye gushyigikira ab’i Nasho buhirirwa imyaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 August 2025 saa 03:49
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasezeranyije abakorera ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho ko ibisabwa byose bazabibona kuko ubuhinzi budategereza imvura buri mu byo Leta ishyizemo imbaraga.

Ni mu rugendo yahereye mu Karere ka Kirehe ku wa 8 Kanama 2025, ubwo yasuraga icyanya cyuhirwa cya Nasho gikora ku mirenge ya Nasho na Mpanga.

Umushinga wo kuhira wa Nasho, watangijwe n’umunyemari Howard G. Buffett mu 2015 aho watashywe ku mugaragaro na Perezida Kagame mu 2020.

Buffet yawushoyemo miliyoni 54$ hagamijwe gufasha abaturage bo muri aka gace guhinga batabangamiwe n’izuba ryiganje muri ibi bice.

Muri uyu mushinga hubatswe uburyo bwo gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zingana na Megawatt 3,3 yifashishwa mu bikorwa byo kuhira imyaka y’abaturage. Hubatswe kandi inzu zatujwemo imiryango 144 mu rwego rwo kuyifasha gutura ahantu heza.

Koperative ya Nasho Irrigation Cooperative (NAICO) ifite abanyamuryango 2099 barimo abagore 577 n’abagabo 1522, ihinga ku buso bwa hegitari 1173 zatunganyijwe zuhirwa n’imashini 63 zigenda zizenguruka.

Umuyobozi wa NAICO, Rwisumbura Christophe, umushinga wo kuhira wabakijije izuba ryinshi ryatumaga imyaka yabo yuma bagahorana inzara.

Ati “ Mbere uburyo bwo kuhira butari bwaza twezaga utugori duke, ugasanga kuri hegitari turezaho ibilo 300 by’ibishyimbo, soya yo ntabwo twari tuyizi. Aho kuhira biziye rero baduhurije hamwe duhuza ubutaka, inzego z’ubuhinzi zitugira inama, dukoresha imbuto z’indobanure dutangira guhinga noneho tureza.’’

Rwisumbura yavuze ko ubu basarura toni zirenga 6 kuri hegitari, soya bakabona toni 2,5 mu gihe ibishyimbo n’ibindi bihingwa birimo imiteja n’urusenda na byo bahise batangira kubihinga kugira ngo bibahe amafaranga menshi.

Yavuze ko kuri ubu inyungu babona baherutse gufataho miliyari 1,3 Frw bayagura impapuro mpeshamwenda za BNR, inyungu ivuyemo buri mezi atandatu bakaba bayigabanya abanyamuryango bitewe n’ubuso bahingaho.

Ati “Ubu abahinzi bacu batanga Ejo Heza, mituweli, inzu zabo barazivuguruye, abanyeshuri amafaranga y’ishuri abonekera ku gihe mu gihe mbere byabaga ari ikibazo ariko ubu nta kibazo gihari. Uyu munsi dufite intumbero kuko dufite amazi ahoraho, ubu turi mu mpeshyi ariko twe mu cyanya cyuhirwa turi guhinga, dufite gahunda zo kugeza kuri toni icyenda kuri hegitari kandi tuzabigeraho.’’

Umuturage witwa Kansangire Violette usanzwe uhinga muri iki cyanya, yavuze ko mbere batari batangira kubuhirira bari bakennye cyane bitewe n’uko bamaraga igihe kirekire nta mvura babona. Yavuze ko ubwo babazaniraga uburyo bwo kuhira yahinze kuri hegitari 3,7 asaruraho ibyo kurya.

Ati “Mbere wezaga toni ebyiri ukumva waciye ibintu ubundi tukabyirira. Haje abakozi bashinzwe ubuhinzi batwigisha guhingira amasoko mva kuri toni ebyiri ngera kuri toni icyenda kuri hegitari, nahise nanazamura ubuso nahingagaho ngera kuri hegitari umunani, ubu naguze inzu, ngura imodoka mbese ibintu bimeze neza.’’

Undi mugabo wageze muri uyu Murenge wa Nasho mu 1975, yashimiye Umukuru w’Igihugu wabafashije kubabonera umuterankunga ubafasha mu kubuhirira imyaka, agaragaza ko byatumye yiyuzuriza inzu, kuri ubu akaba afite intego yo kugura moto azajya agendaho.

Ati “Mudushimirire Perezida wa Repubulika, mumubwire ko tumeze neza, ahari izuba ubu dusigaye tweza.’’

Bubakiwe umuhanda wa kaburimbo ubafasha gutwara umusaruro

Uretse ibikorwa byo kuhira byatanze akazi ku baturage benshi bikanazamura imibereho myiza y’abaturage, abaturage ba Nasho banubakiwe umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero 35 kuva ugera mu mirima yuhirwa i Nasho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa koperative NAICO, Shyaka Nshuti, yavuze ko uyu muhanda watumye babasha kubona amasoko byoroshye, unafasha abaturage kubona inyongeramusaruro mu buryo bworoshye.

Ati “Uyu muhanda wagize akamaro gakomeye, mbere byajyaga bigorana gukorana n’abaguzi benshi kubera umuhanda mubi ariko uyu munsi ntabwo umuguzi atinya kuzana imodoka iratwara toni 40 cyangwa 50 kuko umuhanda umeze neza. Ikindi ubu kuva hano tugeza umusaruro ku muhanda byari bigoye ariko ubu byaroroshye cyane.’’

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashimiye abaturage ba Nasho biteje imbere babikesha uburyo bwo kuhira abasaba kuzamura umusaruro, abeza toni 10 bakageza kuri 12 kandi bakigisha urubyiruko gukora cyane.

Ati “Ni mukomeze turabashyigikiye, icyo muzakenera inzego z’ibanze zirahari. Iyi gahunda ni gahunda Leta ishyigikiye cyane, ibyo muzashaka byose muzatubwire tubafashe, iyo mwishimye natwe tuba twishimye.’’

Kuri ubu koperative NAICO ihinga ibihingwa birimo ibigori, soya, ibishyimbo, imiteja n’urusenda birimo ibyoherezwa hanze y’Igihugu.

Amashanyarazi akoreshwa mu kuhira aturuka ku mirasire y'izuba
Bahinga ibihembwe byose by'umwaka babikesha kuhira
Abahinzi b'i Nasho bishimiye ko kuhira byatumye umusaruro wabo wiyongera
Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasabye abahinzi b'i Nasho gukorana umwete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages