00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yashimye intambwe zatewe muri OIF ku buyobozi bwa Mushikiwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2026 saa 04:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yashimye ibikorwa by’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, avuga ko mu myaka umunani amaze ku buyobozi bwawo yakoze impinduka zikomeye mu mikorere y’uyu muryango ndetse asaba ibihugu bigize uyu muryango kumushyigikira ngo azakomeze kuwuteza imbere.

Ibi Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yabivugiye mu birori byateguwe mu rwego rwo gushyigikira Louise Mushikiwabo, byabereye i New York muri Amerika ku wa 21 Nzeri 2026.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko nk’abafatanyabikorwa bahuriye ku cyerekezo kimwe cyo guteza imbere Igifaransa n’ejo hazaza h’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Yibukije ko hashize imyaka umunani u Rwanda rutanze kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, kuko rwizeye ko afite ubunararibonye, icyerekezo n’ubushobozi bwo guteza imbere uyu muryango.

Dr Nsengiyumva yavuze ko nyuma y’imyaka umunani, ibikorwa bya Mushikiwabo bigaragaza impinduka yakoze muri OIF, by’umwihariko guhindura imikorere yawo ndetse ugashyira mu bikorwa ivugurura mu nzego z’imiyoborere, imiyoborere n’ubukungu.

Ati “Ibikorwa bye byibanze cyane ku nzego Umuryango wacu ushobora gutangiramo umusanzu ufatika ku banyamuryango bawo, zirimo urubyiruko, kongerera ubushobozi abagore, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu ndetse n’umuco.”
“Yagize kandi uruhare mu gukomeza urwego rwa politiki rwa Francophonie, ndetse no kongerera ubushobozi uyu muryango kugira ngo ukomeze kuba urubuga rw’ibiganiro, ubufatanye n’ubwumvikane mu gihe Isi igenda irushaho guhura n’ibibazo byinshi.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko ibyo OIF yagezeho mu myaka umunani ishize bikwiye gukomeza kubakwa no gutezwa imbere, ari na yo mpamvu u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo kugira ngo yongere ayobore uyu muryango muri manda ya gatatu.

Ati “Twizeye ko Louise Mushikiwabo afite ubunararibonye, ubumenyi ku mikorere y’Umuryango ndetse n’imbaraga zikenewe kugira ngo akomeze guteza imbere Francophonie, ikorera inyungu z’abanyamuryango bayo bose.”

Yasabye ibihugu byose gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo, anabasaba kuzitabira inama izabera muri Cambodia mu Ugushyingo izanaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko ubuyobozi bwa Mushikiwabo bwateje imbere imiyoborere muri OIF
Mushikiwabo amaze kuyobora manda ebyiri muri OIF ndetse ubu ahataniye iya gatatu
Abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye ibi birori byo gushyigikira Mushikiwabo muri OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages