00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yaganiriye na António Guterres

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2026 saa 09:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres ku gushimangira ubufatanye no guteza imbere inyungu zihuriweho n’impande zombi.

Ibi biganiro byabereye i New York ahabereye Inama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ubutumwa bwashyizwe kuri X buvuga ko Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres.

Buti “Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagiranye ibiganiro na António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, amushimira ubufatanye bwiza bwaranze umubano hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye mu gihe amaze muri izi nshingano, banaganira ku gukomeza ubufatanye mu guteza imbere ibyo impande zombi zihuriyeho.”

Dr Nsengiyumva kandi yaganiriye n’Igikomangoma cy’Igihugu cya Koweit, Sheikh Sabah Khaled Al-Hamad Al-Sabah, ibiganiro byibanze "ku kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi."

Loni yo yongeyeho ko abayobozi bombi baganiriye no ku mutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na gahunda zinyuranye zigamije kugarura amahoro mu karere.

Muri RDC habarizwa ubutumwa bwa Loni bugamije kurwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro imaze imyaka irenga 20 itezayo umutekano muke.

Ku rundi ruhande u Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni mu bihugu bitandukanye zoherejwemo nka Sudani y’Epfo, Centrafrique n’ahandi.

Dr. Nsengiyumva yaganiriye na Guterres
Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yaganiriye n'igikomangoma cya Koweit

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages