00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda yo kwiyubakira imihanda i Kigali igiye gusubukurwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 20 June 2025 saa 07:55
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko gahunda yo kubaka imihanda inyura mu nsisiro mu Mujyi wa Kigali ikorwa ku bufatanye n’abaturage, igiye kongera gusubizwaho kuko uko byakozwe mbere byatanze umusaruro.

Muri ubu bufatanye, abaturage bakusanya uruhare rwabo rungana na 30% by’amafaranga akenewe yose noneho Umujyi wa Kigali ukabongereraho 70% by’asigaye.

Kugeza mu mpera za 2024, abaturage b’Umujyi wa Kigali bari bamaze kugira uruhare mu kubaka imihanda ireshya na kilometero 15.

Iyi gahunda yasubitswe hakiri imihanda 18 yubakwaga, Umujyi wa Kigali uvuga ko washakaga ko ibanza kurangira.

Minisitiri w’Intebe ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amtegeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, ku wa 19 Kamena 2025, yavuze ko iyi gahunda igiye gusubukurwa.

Ati "Turagira ngo tubabwire ko itavuyeho ahubwo iri ubu. Hari igihe cyageze imera nk’igabanyije imbaraga kandi abaturage bari baratanze ijanisha ryabo (30%) ubu rero Umujyi wa Kigali ugiye kongera kubahamagara ubabwira ngo mwongere mugaruke duhuze twongere dukore imihanda yo mu nsisiro kuko Inama y’Abaminisitiri yasabye ko imihanda yo mu nsisiro yongera ikubakwa ntitwongere kugira imihanda muri Kigali irimo ibyondo kandi abaturage bemera gutanga uruhare rwabo, icyo tuzakora natwe nka Leta ni ugushaka ubushobozi kugira ngo duhuze dukore imihanda kandi aho babikoze byatanze umusaruro.”

Dr. Ngiirente yavuze ko ku baturage bibaza ibibazo kuri iyi gahunda bakwiye kumenya ko “igiye kugaruka.”

Minisitiri w'Intebe yavuze ko imihanda irimo ibyondo itagikenewe i Kigali
Abadepite n'Abasenateri bashimye gahunda zitandukanye zakuye Abanyarwanda mu bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .