Iki kiganiro cyabaye kuri uyu 29 Kanama 2024, cyarebaga ibimaze kugerwaho n’iki kigega kimaze imyaka 12 gitangijwe, nk’uko bytangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Itangazo ryagiraga riti “Uyu munsi, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahuye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Agaciro, Bwana Scott T. Ford hamwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi, baganira ku byo Ikigega kimaze kugeraho n’ibiteganyijwe kugerwaho mu gihe kiri imbere.”
Igitekerezo cyo gutangiza Ikigega Agaciro cyatanzwe na Perezida Paul Kagame mu 2011 ubwo yari ayoboye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya cyenda.
Cyaje gutangizwa ku mugaragaro na Perezida Kagame tariki ya 23 Kanama 2012, gifite intego yo guharanira ko ubukungu bwa Afurika bwigenga, ariko bihereye cyane cyane ku Rwanda.
Kugeza muri Kamena 2024, Ikigega ’Agaciro Development Fund’ gifite agaciro k’arenga miliyari 300 Frw ubariyemo umutungo wayo.
Kuri ubu igishora mu kugura imigabane mu bigo bitandukanye aho bigize nibura 60%, kikagira ishoramari ryakozwe mu mpapuro mvunjwafaranga, ubwizigame n’ibindi bigize umutungo wacyo wose kuri ubu.
Iki kigega gifite imigabane mu bigo 28 bitandukanye birimo BK Group, BRD, Irembo, KTRN, ibigo bikora ubuhinzi bw’icyayi ndetse kikagira n’ishoramari riheruka gukorwa muri TDB Bank.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!