Minisitiri Ngirente n’iri tsinda ryaturutse mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika baganiriye ku bikorwa bitandukanye u Rwanda n’iki gihugu bisanzwe bifitanyemo amasezerano y’imikoranire birimo ibirebana n’ubuzima, umutekano n’umubano w’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ko mu ngingo zibanzweho harimo ukurebera hamwe ibyo ibihugu byombi bikomeje gushyiramo imbaraga binyuze mu bufatanye.
Yavuze kandi ko mu biganiro bagiranye n’izi ntumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagaragarijwe inzego iki gihugu gishobora gushoramo imari.
Ati “Twagaragaje ko nk’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize uruhare mu rwego rw’ubuzima nko kurwanya indwara ya Malaria na SIDA n’ibindi bagizemo uruhare rukomeye kandi bitanga umusaruro. Ishobora no gukora mu zindi nzego cyane cyane urw’ubuhinzi n’Uburezi.”
Minisitiri Biruta kandi yavuze ko bagaragarijwe ko Amerika ishobora kugira uruhare rwo gukemura ibibazo byo mu karere birimo ibijyanye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Ikindi twaberetse ni uko bashobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo bigaragarara mu karere by’umwihariko nk’ibimaze iminsi biri kuvugwa mu burasirazuba bw’igihugu duturanye cya Congo, tubasobanurira neza amavu n’amavuko y’ikibazo, tukabereka uruhare bashobora kugira kuruta urwo bagira uyu munsi.”
Uretse kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente izi ntumwa zanagiranye ibiganiro na Perezida Kagame wakiriye Senateri Mike Rounds na Ron Estes.
Izi ntumwa za Amerika kandi zakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, baganira ku bufatanye n’imikoranire mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Amerika.
Minisitiri Marizamunda yari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.
Kuri ubu umubano w’u Rwanda na Amerika uhagaze neza ariko Minisitiri Biruta yagaragaje ko izi ntumwa zongeye kwibutswa ko mu gihe iki gihugu cy’igihanganye kiri kuganira kuri politiki z’ibindi bihugu byajya bikorwa hashingiwe ku mateka nyakuri yabyo aho kureberwa mu mboni z’uko iwabo babibona.
Ati “Ntabwo dushobora kubaho kimwe nabo, ngo dukore politike nk’uko bazikora cyangwa ngo dukoreshe itangazamakuru nk’uko barikoresha.”
Biteganyijwe ko urugendo rw’izi ntumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ruzamara icyumweru cyose, aho zizagenda zisura ibikorwa bitandukanye hibandwa ku byo u Rwanda rufatanyamo na Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!