Ubwo yatangizaga Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 21 (Expo 2018) ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, Dr Ngirente yijeje abamurika ibikorwa ko Guverinoma izakomeza guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi.
Yagize ati “Intego nyamukuru y’iri murikagurisha ni uguteza imbere ishoramari, kongera ibyoherezwa mu mahanga hanagabanywa ibitumizwayo no guteza imbere ubukungu bw’igihugu muri rusange. Imibare igaragaza ko ibyoherezwa hanze bigenda byiyongera, intego yacu ikaba ari ugukomeza kubyongeraho 17% buri mwaka kugeza mu 2024.”
Yongeyeho ko ibi bizagerwaho binyuze mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kandi ko iri murikagurisha mpuzamahanga akaba ari ingenzi mu kugera ku ntego kuko rihuza abakora ibintu bitandukanye harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakigiranaho banungurana ibitekerezo.
Dr Ngirente yabwiye abikorera bo mu Rwanda ko bakwiye kubyaza umusaruro iri murikagurisha, abibutsa ko gukora ibintu byiza ari byo bizabashoboza guhangana ku isoko mpuzamahanga, anakangurira Abanyarwanda bose gusura iri murikagurisha.
Misitiri w’Intebe yahaye ikaze by’umwihariko abanyamahanga bitabiriye Expo 2018, abibutsa ko u Rwanda ari igihugu cya mbere mu korohereza ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba rukaba ku mwanya wa kabiri muri Afurika yose.
Expo 2018 yitabiriwe n’abamurika barenga 400 baturuka mu bihugu 23 byo ku migabane itandatu y’isi, nk’uko byatangajwe na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Robert Bapfakurera. Abamurika biganjemo abakora ibikoresho by’ubwubatsi, imyambaro, ibikomoka ku buhinzi, ubugeni, ubukerarugendo, serivise z’ibigo by’imari, iby’itumanaho n’ibindi.
Expo 2018 yatangiranye impinduka
Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera yavuze ko iri murikagurisha rigenda ritera imbere ku buryo bugaragara n’umubare w’abaryitabira ukiyongera buri mwaka.
Yagize ati “Aya ni amahirwe abikorera baba babonye yo kumenyekanisha no kugurisha ibyo bakora. Umubare w’abamurika wavuye ku bantu 80 mu 1997 bagera kuri 400 mu 2018. Ukwiyongera kw’abamurika bivuze ko imirimo yiyongera n’ubufatanye bw’abashoramari bukiyongera. Abasura expo bavuye kuri 430 ku munsi mu 1998 bagera ku bihumbi 17 mu 2017 ndetse bagera hagati y’ibihumbi 25 na 30 mu mpera z’icyumweru.”
Abamurika baganiriye na IGIHE bavuze ko Expo 2018 itangiye neza ugereranyije z’izo mu myaka yashize kuko abakiliya babonetse ari benshi mu ntangiriro ndetse bagatangira kugura ku bwinshi.
Sina Gerard, Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso izwi nka ‘Nyirangarama’, akaba yitabiriye Expo inshuro 21 zose, yavuze ko kuri iyi nshuro bigaragara ko hari intera nziza imaze kugerwaho mu mitegurire yayo kuko n’imyubakire y’aho bamurikira yahindutse.
Yagize ati “Mu gihe cyashize twakoreshaga amahema gusa ariko ubu urabona ko dukoresha ibyuma n’ibiti tukubaka inzu zigerekeranye kugira ngo ubutaka butoya tubukorereho byinshi. Natwe ubwacu nk’abamurika tumaze gutera imbere.
Yakomeje agira ati “Buri nshuro nitabiriye sinjya mbura agashya nzana, ubu noneho nazanye mayonnaise (indyoshyandyo) nise Ako, ikozwe mu magi kugira ngo umusaruro w’amagi dushobore kuwugurisha ku Isi yose.”
Nyirandegeya Appauline, ukora ubudozi bw’ibiseke, yavuze ko yitabira imurikagurisha buri mwaka kuva mu 2007 kandi buri uko yitabiriye agasanga hari impinduka.
Yagize ati “Ngereranyije n’uko byabaga bimeze mu myaka yashize, imurikagurisha ry’uyu mwaka ndabona ritanga icyizere y’uko rizatubera ryiza cyane bitewe n’uko nk’ubu ejo twatangiye gucuruza kandi ubundi ntibyari bisanzwe ko ducuruza ku munsi wa mbere.”
Nyirandegeya yavuze ko nk’abanyabukorikori bafashwa n’Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB) bakeneye imyanya irenze iyo bafite ubu bakabasha kumurika byinshi mu byo bakora.
Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 21 ryatangiye ku wa 26 Nyakanga rikazarangira ku wa 15 Kanama 2018. Rifite n’umwihariko mu kwinjiza abantu kuko mu myaka ishize abantu binjiraga baguze itike z’impapuro bigatwara igihe mu kuzigenzura bikanateza imirongo miremire, ubu noneho kwinjira birihuta kuko abantu bishyura amafaranga 500 yo kwinjira bakoresheje ikarita isanzwe ikoreshwa mu kwishyura mu modoka zitwara abagenzi izwi ku izina rya ‘Tap&Go.”














TANGA IGITEKEREZO