00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Abiy yakiriye abaganga b’Abanyanyarwanda bari kwiga muri Ethiopia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 May 2026 saa 10:05
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yatangaje ko yahuye n’abaganga 128 b’Abanyarwanda bari muri iki gihugu ku mpamvu z’amasomo.

Minisitiri w’Intebe Abiy yahuye n’aba Banyarwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026.

Abinyujije kuri X, Abiy Ahmed yagize ati “uyu mugoroba nasangiye n’abaganga 128 b’Abanyarwanda bari mu mahugurwa yo kuba inzobere hano muri Ethiopia, hamwe na bagenzi babo 400 bavuye hirya no hino muri Afurika.”

Yakomeje avuga ko “ni bamwe mu bagize umuryango mugari w’abaganga b’Abanyafurika biyemeje gushaka ubumenyi urwego rw’ubuvuzi ahazaza h’umugabane wacu hakeneye cyane[…] binyuze mu gusangira ubumenyi n’intego, twese hamwe dukomeje kubaka Afurika ifite ubuzima bwiza.”

Muri iyi gahunda, aba baganga b’Abanyarwanda bari baherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Amb Charles Karamba.

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia yatangaje ko ibyabaye ari ikimenyetso cy’umubano ukomeye n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje igaragaza ko iyi gahunda aba Banyarwanda abarimo izafasha gukuba kane abari mu rwego rw’ubuzima mu myaka ine, nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje.

Iri tsinda ry’abaganga Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yakiriye ryageze muri Ethiopia muri Mata 2026. Bari kwiga amasomo azabafasha kuba inzobere mu buvuzi butandukanye. Ni itsinda rya gatatu ry’Abanyarwanda rigiye muri iki gihugu muri iyi gahunda.

Ubuvuzi ni rumwe mu nzego u Rwanda rukoranamo cyane na Ethiopia, ndetse mu gihugu hari umubare munini w’abaganga bakomoka muri Ethiopia.

Mu 2022 nibwo ibihugu byombi byatangiye kugenzura amahirwe atandukanye byakoranamo mu rwego rw’ubuzima.

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire bihamye mu nzego zirimo urw’ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi. Ibyo bihugu kandi bisanzwe bikorana bya hafi mu bijyanye no guhererekanya ubumenyi mu bya gisirikare binyuze mu mahugurwa n’imyitozo ya gisirikare.

Minisitiri w’Intebe Abiy yakiriye abaganga b’Abanyanyarwanda bari mu masomo muri Ethiopia
Iri tsinda ry’abaganga Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yakiriye ryageze muri Ethiopia muri Mata 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages