Ibi yabigarutseho ku wa 3 Nyakanga 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugo mbonezamikurire (ECD) mu Kigo cya Mutobo, ruzakira by’umwihariko abana b’abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.
Iki Kigo giherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abiganjemo abahoze mu mitwe y’inyeshyamba irimo FDRL ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma yo gufungura urwo rugo, Minisitiri Uwimana yaganiriye n’abahoze muri iyi mitwe ndetse abaha impanuro zitandukanye ku bijyanye n’uko bakwiriye kugira uruhare mu kubaka igihugu no kugiteza imbere.
Minisitiri Uwimana yasanishije kwakira agakiza n’Abanyarwanda bari mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC irimo na FDLR kubera ko uko imyaka igenda ihita ni nako abari muri iyi mitwe bagenda bisubiraho bagafata umwanzuro wo gutaha mu Rwanda aho gukomeza kururwanya.
Ati “Kwakira agakiza ntabwo bireba ngo wakakiriye ryari, igihe wowe wemeye kukakira ujya mu bantu b’Imana. Ibi mbihuza n’amateka yacu kuko hari benshi bahunze u Rwanda ndetse bahita bataha nyuma ya Jenoside gato ikirangira, abandi bagiye baza uko imyaka yagiye ihita ariko uyu munsi nimwebwe mwaje.”
“Ntabwo bireba ngo waje ryari, icy’ingenzi ni uko wageze mu gihugu cyawe kandi uyu munsi ukaba warakiriwe neza mu Rwanda kandi ufashwe neza, mwarakozwe kwemera gutaha.”
Yababwiye ko igihugu kitigeze kibibagirwa ndetse ko kizabaha amahirwe kugira ngo nabo bagire umusanzu batanga kugira ngo gikomeze gutera imbere.
Yabibukije ko nubwo bahoze mu buzima bugoye nta mutekano, ubukene ari bwinshi, abakobwa n’abagore bafatwa ku ngufu, ko kuba baratashye mu Rwanda ari icyiciro gishya cy’ubuzima batangiye kandi ko bakwiriye kubibyaza umusaruro.
Iterambere mubona u Rwanda rufite ntabwo ari impanuka
Minisitiri Uwimana yavuze ko kuba u Rwanda rwariteje imbere mu myaka 32 ishize atari ibintu byabaye kubw’impanuka ahubwo ko byatewe n’uburyo igihugu cyahisemo kubaka ibikiranga ndetse bikanaranga abanyarwanda muri rusange.
Ubumwe bw’Abanyarwanda, kureba kure no gutekereza icyabafasha kwiteza imbere ndetse no kubazwa inshingano, biri mu byatumye Abanyarwanda babasha kwiteza imbere ndetse bigafasha igihugu nacyo ubwacyo gitera imbere.
Ati “Iterambere mubona u Rwanda rufite ntabwo ari impanuka, ni uko twabikoreye kandi tubikorera muri ubwo buryo, ntabwo iterambere ryaje uko, ahubwo ryabaye kubera ko twemeye kuba umwe, twiyemeza kubaka aho gusenya, twiyemeza gukunda igihugu aho kukigambanira namwe rero turabashaka nk’Abanyarwanda bakunda igihugu kandi bakacyubaka.”
Yabibukije ko iterambere rihera mu muryango kandi ko u Rwanda rwifuza imiryango itekanye mu buryo bw’ubukungu, imibereho myiza ndetse no mu miyoborere myiza.
Minisitiri Uwimana yababwiye ko bakwiriye kuzava mu Kigo cya Mutobo bamaze kwiga imyuga ibafasha gukora kugira ngo bazabashe guteza imbere imiryango yabo aho kugira ngo bajye biba cyangwa bakora ibikorwa bitari byiza.
Ku bijyanye n’imibereho myiza, yabibukije ko bakwiriye kuzajya bishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo buri munyamuryango agire ubuzima buzira umuze.
Ati “Ugomba kuba ari umuryango utekanye nta makimbirane, turashaka ko muzajya mwicara mukaganira kubyo mugiye gukora mugafatanya kurera abana banyu.”
Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) igaragaza ko kuva mu 2001 imaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12.602 bahoze mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!