Ibi yabigarutseho ku wa 23 Mutarama 2025, mu mwiherero w’abagize Umuryango w’Aba-Guides ku Isi (WAGGGS) ufatanyije n’Umuryango w’Aba-Guides mu Rwanda bateraniye i Kigali.
Uyu mwiherero ugamije gusangira ubumenyi hagati y’abayobozi b’Aba-Guides bakuru n’urubyiruko rw’Aba-Guides rukiri gutangira inshingano zo kuyobora, no kurutinyura gufata inshingano za kiyobozi.
Minisitiri Uwimana yagaragaje ko nubwo u Rwanda ruri ku isonga mu guha abagore n’abakobwa uburenganzira n’inshingano zo kuyobora, Afurika ifite 60% by’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 ariko abakobwa bari muri icyo kigero bagihura n’imbogamizi mu kubona imyanya mu nzego zifata ibyemezo.
Yavuze ko hagikenewe kongerera ubushobozi urubyiruko rw’abakobwa rukitabira kuyobora no kujya mu myanya ifata ibyemezo.
Yagize ati “Mu gihe twishimira ibyo twagezeho, haracyari imbogamizi. Afurika ifite umubare munini w’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25, gusa abakobwa bari muri icyo kigero baracyahura n’imbogamizi zibabuza kuba abayobozi, ni ibintu bikenewe gushyirwamo imbaraga kugira izo mbogamizi ziveho.”
Yanavuze ko guha abagore n’abakobwa ubuyobozi bikwiye kuva muri politiki bikajya mu bikorwa kuko bifite akamaro.
Ati “Guteza imbere abagore n’abakobwa binyuze mu gusangira ubuyobozi hagati y’abantu bakuru n’urubyiruko, ntabwo ari politiki nziza gusa ahubwo ni ingenzi.”
Umuryango w’Aba-Guides watangiye mu 1910, ugera mu Rwanda mu 1957. Ni umuryango udaharanira inyungu wibanda ku burere bw’umwana w’umukobwa mu iyobokamana, mu muco n’ubundi bumenyi, ndetse no kurengera ibidukikije.
Umuyobozi w’Aba-Guides mu Rwanda, Uwamwezi Marie Louise, yasobanuye ko uyu mwiherero ugiye gushyira itafari muri gahunda basanganywe yo kurema abayobozi b’ejo hazaza.
Yavuze ko batangira gutoza abana gufata inshingano za kiyobozi bakiri ku myaka itanu bagakurana uwo muco wo kuyobora.
Ati “Twigira ku miyoborere ya buri gihugu, tugenda duhererekanya ubumenyi bikadufasha gukuramo ikintu gifatika, cyatuma dufata ingamba nshya.”
Umuryango w’Aba-Guides ushyira imbaraga mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe no guhangana n’ingaruka zaryo.
Umwe mu bitabiriye uyu mwiherero waturutse muri Kenya, Agi Morioki, yavuze ko nk’umuyobozi ukiri muto, ari ngombwa guhura n’abayobozi bakuru bakungurana ibitekerezo bakanabigiraho uburyo bwiza bwo kuyobora.
Yagize ati “Nk’urubyiruko twiyumvamo imbaraga zo kuyobora, ni ngombwa cyane ko duhura na bakuru bacu tukabigiraho bikadufasha kwiyubakira Afurika.”






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!