Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2026 ubwo mu Karere ka Gatsibo hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko. Ni ibirori byitabiriwe n’abaturage baturutse mu mirenge yose igize aka Karere aho bahuriye mu Murenge wa Kiziguro.
Minisitiri Dr. Utumatwishima waganirije urubyiruko rw’i Gatsibo, yagarutse ku mpamvu zatumye Leta ifata umwanzuro wo guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko zari zimaze kwica abaturage 50, zikaba zari zimaze gutuma abaturage 100 bahuma mu gihe abandi zatumaga bateza umutekano muke hirya no hino.
Ati “Nkatwe dushinzwe urubyiruko twabonaga akazi gapfa, urubyiruko rwinshi rukishora mu bibazo bijyanye n’ubujura, gukubita no gukomeretsa. Bamaze gusuzuma ibyo bintu byose basanga hari ikibazo kiri mu giturage, kiri mu Banyarwanda kibangamiye ubuzima bwabo. Aho niho havuye gahunda y’uko inzoga Abanyarwanda baburiye izina bakayita ibyuma, abandi bakayita Dundubwonko n’andi mazina mabi kuba yavaho.’’
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko hari ibihugu bimwe byahisemo gutezwa imbere n’amabuye y’agaciro, ibindi bihitamo gutezwa imbere n’ibyambu binyuzwaho peteroli, ariko ngo u Rwanda rwo rwahisemo kubungabunga umuturage warwo kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza.
Ati “Twebwe mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko igihugu kibohowe. Ubuyobozi bwafashe umwanya busanga ubukungu igihugu gifite bugomba kubungwabungwa ari Umunyarwanda. Ni yo mpamvu muzabona iyo haje Covid-19 inzego zose zirahaguruka, iyo haje Ebola bigenda gutyo, iyo haje umutekano muke abayobozi bose barahaguruka kuko umutungo w’u Rwanda ni Abanyarwanda.’’
Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko ibi ari byo byatumye Leta ifata iya mbere mu guca izi nzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo ze gukomeza kwangiza Abanyarwanda. Yasabye urubyiruko kumva ko guca izi nzoga ari mu rwego rw’umutekano kugira ngo Abanyarwanda bose bakomeze bagire ubuzima bwiza.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu munsi rwashimiye Leta ku kuba yarahagaritse izi nzoga, bavuga ko inyinshi zatumaga bamwe bateza umutekano muke iwabo.
Twajamahoro Jean de Dieu yavuze ko “Inzoga z’ibyuma ntabwo ari nziza, zangije benshi mu rubyiruko ariko ubu turashima ko Leta yaziciye bizatuma benshi babasha kugira ubuzima bwiza abandi babashe gutanga umutekano.”
Umutesi Sarah we yavuze ko hari urubyiruko rwinshi azi rwari rwarabaye imbata y’inzoga z’ibyuma ariko ko kuri ubu bari kwitekerezaho neza kandi ko yizeye ko bazongera gukora bakiteza imbere. Yasabye Leta no kureba ku mikino y’amahirwe kuko ngo yangiza urubyiruko rwinshi, aho rubona amafaranga aho kuyashora mu byunguka bakayakinira muri iyi mikino.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 16-30 ari miliyoni enye, muri miliyoni 14,5 z’Abaturarwanda, bivuze ko bangana na 27,7%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!