00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Utumatwishima yagaye Abanyafurika bagereka ku Mana ibyabananiye byose

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 June 2026 saa 09:04
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yavuze ko hari imitekerereze idakwiye yo kuba hari Abanyafurika babona ibintu batabikoze ngo bigende neza cyangwa bibananiye bagatangira gushakira impamvu mu mateka, ndetse bamwe bakumva ko n’Imana ibifitemo uruhare.

Ibyo yabigarutseho ku mugoroba w’itariki 10 Kamena 2026 ubwo Minisiteri ayoboye n’izindi nzego byagiranaga ibiganiro n’abafatanyabikorwa mu gutegura inama ngarukamwaka ihuza urubyiruko rwa Afurika izwi nka YouthKonnekt Africa.

Ni inama igiye kuba ku nshuro ya munani ndetse izongera kubera mu Rwanda kuva ku itariki 25-27 Ugushyingo 2026.

Dr. Utumatwishima yavuze ko mu mujyo wo kwishakamo ibisubizo, Inama ya YouthKonnekt ari igitekerezo cy’umwimerere w’u Rwanda kandi ko icyerekezo yatangiranye kigomba gukomeza kwaguka.

Ati “Igitekerezo cya YouthKonnekt cyakomotse ku bitekerezo bigari bya Perezida Paul Kagame we wumva ko urubyiruko nyafurika ari rwo rwaba imbere mu iterambere ryose twifuza. Icyo u Rwanda ruhishiye urwo rubyiruko kuri iyi nshuro ya munani ni ukurufasha kongera kwitekerezaho tukareka kumva ko hari undi muntu udufitiye ideni.”

Yasobanuye ko impamvu ibyo ari ingenzi ari uko hari Abanyafurika muri rusange usanga bacyifitemo imyumvire ishingiye ku mateka yo kutishakamo ibisubizo bigatuma iterambere ryabo rikomeza kugenda biguru ntege.

Ati “Iyo ibintu byatunaniye haba urubyiruko, abacuruzi, abayobozi n’abandi Banyafurika, aho kureba uruhare rwacu n’ibyo tugomba gutekerezaho, ahubwo dutekereza abakoloni tukumva ko ahari undi muntu waduhemukiye. Rimwe na rimwe hari n’abantu bagenda bakavuga ko n’Imana ibifitemo uruhare ariko na ntabwo ari byo. Uyu mwaka dushaka ko urubyiruko ari rwo ruyobora intekerezo mu nzego zose ariko nta we twegetseho ibitubaho.”

Dr. Utumatwishima yagaragaje ko abafatanyabikorwa batandukanye barimo abikorera, imiryango itegamiye Leta n’izindi nzego bemereye u Rwanda ko bazafatanya gutegura iyo nama ikagenda neza, ndetse asaba urubyiruko rw’u Rwanda kuzayibyaza umusaruro kuko ari rwo ruyitabira ari rwinshi.

Umuyobozi Mukuru wa Youth Konnekt Africa, Yann Gwet, yavuze ko uyu mwaka insanganyamatsiko izashingirwaho iyo nama ijyanye no gutegura ibyo urubyiruko rw’iki gisekuru rugomba kwitaho mu Isi ya none ihanganye n’ibibazo uruhuri.

Ati “Urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo byinshi kandi abayobozi bakeneye kwicara hamwe bakabishakira ibisubizo. Ibyo bidakozwe ingaruka zabyo zazagera kuri buri wese, ni yo mpamvu tuvuga ko ari cyo igisekuru gihamagariwe gukora kuko ni wo murimo w’ingenzi ku bakigize bose.”

Uwo muyobozi kandi, yagaragaje ko ari ingenzi cyane kuba u Rwanda rwaragize igitekerezo cyo guha isura ikwiye urubyiruko nyafurika binyuze muri Youth Konnekt.

Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku Iterambere akaba n’umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay yavuze ko uwo muryango na wo wumva neza igitekerezo cy’u Rwanda cyo gushyira urubyiruko rwa Afurika ku isonga kandi ko bazakomeza gufatanya mu kugishyira mu bikorwa.

Imibare igaragaza ko kuva inama ya YouthKonnekt Africa yatangira kuba mu 2017, urubyiruko nyafurika rwagiye ruyungukiramo amahirwe y’imikoranire n’abandi ndetse imirimo 200.000 imaze guhangwa, mu gihe abamaze kuyitabira haba imbonankubona no mu ikoranabuhanga bagera kuri miliyoni 50.

Ibihugu bigera kuri 39 bya Afurika bimaze kwemeza kujya byitabira iyo nama. Kuva yatangira imaze kubera mu Rwanda, Ghana no muri Kenya.

Mu 2024 ubwo Youth Connekt Africa iheruka kubera i Kigali yitabiriwe n’abarenga 3.000 baturutse mu bihugu 33 bya Afurika ariko bashobora kwiyongera muri uyu mwaka kuko ibihugu byiyongeye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uribyiriko, Umutoni Sandrine ari mu bitabiriye inama ivuga ku gutegura Youth Connekt Africa 2026
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula (uri iburyo) yitabiriye iyi nama itegura Youth Connekt Africa
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yavuze ko hari imitekerereze idakwiye yo kuba hari Abanyafurika babona ibintu bibananiye bagatangira gushakira impamvu mu mateka
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yagaragaje ibikwiriye gushyirwamo imbaraga muri iyi nama
Umuyobozi Mukuru wa Youth Konnekt Africa, Yann Gwet, yavuze ko uyu mwaka insanganyamatsiko izashingirwaho iyo nama ijyanye no gutegura ibyo urubyiruko rw’iki gisekuru rugomba kwitaho
Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku iterambere akaba n’umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yavuze ko uwo muryango wumva neza igitekerezo cy’u Rwanda cyo gushyigikira urubyiruko
Urubyiruko rwagaragaje ko Youth ConneKt Africa ari amahirwe akomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages