Ibi yabigarutseho ku wa 15 Nzeri 2026, mu Ihuriro ry’Urubyiruko rwikorera rwo mu cyaro ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubhanzi na Caritas Rwanda.
Muri Mata 2026, nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye na BRD yatangije ikigega gifasha urubyiruko n’abahanzi kugera kuri serivisi z’imari ku buryo buboreheye, bazajya bahabwa inguzanyo batanze ingwate ifite agaciro ka 10% by’inguzanyo bahawe, bakayungukira 9%.
Ibi byaje bikurikira gahunda yo guha abahanzi inguzanyo igera kuri miliyari 1 Frw nta ngwate batanze mu rwego rwo kubafasha kuzamura ibikorwa byabo bikanabateza imbere.
Iyi gahunda yiswe ‘BKreative’ yatangijwe na Banki ya Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi
Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko nubwo abahanzi bashyiriweho ubwo buryo bwo kwiteza imbere, abenshi muri bo batajya begera ibigo by’imari ngo babashe kubyaka inguzanyo ibafasha kwiteza imbere.
Ati “Umuhanzi ajya muri banki akerekana umushinga we ndetse n’ibyo akora ariko banki ikamubaza ikibazo kimwe kigira kiti ‘Ariko ko bigaragara ko ufite ubunararibonye, wari usanzwe ukora, twereke ukuntu winjizaga nibura tugire igitekerezo cy’uwo uri we mu rwego rujyanye n’imari bigatuma benshi babivamo kandi abenshi muri bo baba batarakoranye’.”
Yakomeje avuga ko ikindi kibazo kigaragara mu bakozi ba banki bataba basobanukiwe uburyo bakwiriye gutandukanya imishinga y’abahanzi ndetse n’imishinga isanzwe, ugasanga bigize ingaruka mbi kuri abo bahanzi bakiriye.
Yagaragaje ko basabye Bkreative na BRD ko bagomba gushyira imbaraga mu gushyira mu kazi abantu bazi uko urwego rw’ubuhanzi rukoramo ndetse n’ibyo rukeneye.
Ati “Dushaka ko amadosiye y’abahanzi azaya yigwa n’abahanzi cyangwa abandi bazi ibintu by’ubuhazni kugira ngo uwo mushinga bawubare mu rwego rwa gihanzi aho kubibara nk’ibindi bisanzwe.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!