Uyu muyobozi yagaragaje ko abacuruzi bo mu Rwanda bari guhura n’imbogamizi zirimo ko ubwikorezi bw’ibicuruzwa bwahungabanye haba ingendo zijya ku cyambu cya Dar Es Salaam cyangwa ku cyambu cya Mombasa, ku buryo nk’ikamyo yashoboraga gutunda ibicuruzwa inshuro enye mu kwezi ubu itarenza ebyiri.
Yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ati “Ubu mu kwezi ntabwo ashobora kugenda inshuro ebyiri kubera imbogamizi zihari, cyane cyane zerekeranye no gupima abashoferi, cyangwa se n’abashoferi bamwe basanga barwaye bikaba ngombwa ko basimburwa.”
Ibyo bikiyongeraho ko hari ibintu byinshi by’ibanze byifashishwa mu nganda bitumizwa hanze, ugasanga bigeze mu Rwanda bikererewe cyangwa se ibiciro byariyongereye kubera iki cyorezo cya COVID-19.
Yavuze ko basanze leta ikwiye gutanga inyunganizi, mu bikorera barebwaho bakaba barimo n’abakora ibikoresho by’isuku birimo amasabune.
Yavuze ko hari itsinda ririmo kureba kuri izo nganda n’icyafashwa, yizeza ko mu mpera z’uku kwezi cyangwa ugutaha, ubufasha izi nganda zikeneye buzaba bwamaze kugaragara.
Ati “Byaba ari ibyo kubasonera imisoro nubwo dusanzwe dusonera imisoro ku byinjizwa byaba ibikoresho by’ibanze cyangwa se n’amamashini bakenera, ariko tukareba ukundi twabafasha, hari kandi n’itegeko rigenga ishoramari ryasubiwemo, twasabye ko n’inganda zikora iby’isuku ndetse n’imiti hari ibindi byo kuzorohereza twaziha kugira ngo igiciro cy’ibyo bakora bijye hasi, hanyuma tubone ku bwinshi kandi ku giciro giciriritse ibikoresho, ari iby’isuku n’amasabune arimo, tukaba twaragiye twegera inganda zitandukanye kugira ngo batugaragarize imbogamizi bahura nazo.”
Minisitiri Soraya yavuze ko nk’amasabune ari ibikoresho by’isuku u Rwanda rutarabasha kwihazaho kuko ruvana hanze isabune nyinshi, hakaba harimo kurebwa uko byakemuka.
Mu nzira zitekerezwaho harimo kuzana abashoramari bashinga izindi nganda cyangwa se no gufasha abazifite kongera ubushobozi, ariko ngo ni ibintu bihenze kandi bitwara igihe, ariko ngo inzego bireba ziri kubikoraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!