00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nsengimana arasaba urubyiruko gusakaza ubutumwa bw’amahoro binyuze mu ikoranabuhanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 August 2014 saa 10:15
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana arashishikariza urubyiruko mu Rwanda gusakaza ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi bakoresheje ikoranabuhanga.
Ibi yabitangaje kuwa Kabiri mu kiganiro YouthConnekt Hangout kiba kabiri mu kwezi kigahuza urubyiruko,impuguke n’abayobozi, gitegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga kikabera hirya no hino mu Rwanda haganirwa ku ngingo zinyuranye. Kuri ubu insanganyamatsiko yari uruhare rw’urubyiruko mu kubaka (…)

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana arashishikariza urubyiruko mu Rwanda gusakaza ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi bakoresheje ikoranabuhanga.

Ibi yabitangaje kuwa Kabiri mu kiganiro YouthConnekt Hangout kiba kabiri mu kwezi kigahuza urubyiruko,impuguke n’abayobozi, gitegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga kikabera hirya no hino mu Rwanda haganirwa ku ngingo zinyuranye. Kuri ubu insanganyamatsiko yari uruhare rw’urubyiruko mu kubaka amahoro.

YouthConnekt Hangout ni urubuga ruha umwanya buri wese ushaka gutanga umusanzu mu iterambere ry’urubyiruko ndetse n’ikoranabuhanga mu Rwanda binyuze mu kungurana ibitekerezo byubaka.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Hari ihuriro rigaragara hagati y’urubyiruko, ikoranabuhanga ndetse n’amahoro kuko hifashishijwe neza ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa muri iki gihe, dushobora gusakaza ubutumwa bw’amahoro aho atari mu buryo bwose.”

Minisitiri Nsengimana (uwa gatatu uhereye iburyo) hamwe n'abandi batanga ikiganiro

“Kubaka amahoro bisaba imbaraga nyinshi; ntabwo bijyana gusa no kurwanya ihohoterwa ahubwo bijyana neza no kugera ku bikenerwa n’umuntu by’ibanze nk’ibiryo, aho gutura, umutekano, uburezi; ni uruhurirane ni iyo mpamvu buri ngufu zose zishyirwa mu kuzamura imibereho y’abaturage aba ari ugutanga umusanzu bidasubirwaho mu kubaka amahoro,” ibi byatangajwe na Minisitiri Nsengimana.

Jeremy Gilleh, washinze umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro witwa Peace One Day ufite icyicaro mu Bwongereza yagize ati “Dukeneye urubyiruko rufata iya mbere mu gutanga umusanzu mu kubaka amahoro ndetse bakumva neza ko bafite inshingano zo kuyasakaza hose.”

Gilleh kandi yatangaje ko bateguye igikorwa cyo gukora ubukangurambaga ku isi yose ku munsi mpuzamahanga w’amahoro kiba buri wa 21 Nzeri.

Bosco Rutagengwa ukomoka mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba yagize ati “Nk’urubyiruko dukwiye gufata iya mbere mu gusakaza amahoro binyuze mu bikorwa binyuranye hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko dusangira ubuzima twanyuzemo ndetse twice ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu midugudu dutuyemo.”

YouthConnekt Hangout yatangijwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku majyambere (UNDP), Ishuri rya African Digital Media Academy (ADMA), Tigo na HeHe Ltd ikaba yifashisha ikoranabuhanga rya Google+ Hangout mu kuganira hagati y’urubyiruko n’abandi bantu banyuranye barimo abayobozi n’impuguke.

Kanda hano urebe ikiganiro cyose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages