Minisitiri Nduhungirehe yabigaragaje kuri uyu wa 30 Mutarama 2025 mu kiganiro Face The Nation gitegurwa n’Umunyamakuru Clement Manyathela, kikanyura kuri Televiziyo ya SABC News yo muri Afurika y’Epfo.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zo kurinda abaturage barwo n’imipaka yarwo, kuko hari ibigaragaza ko umutekano wabo ushobora guhungabanywa, ibyafashe indi ntera igihe Perezida wa RDC yagarukaga kenshi ku ngingo z’uburyo azatera u Rwanda.
Ati “Twakiriye amakuru y’uko isaha n’isaha RDC yatera u Rwanda. Ni yo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi ndetse zizahoraho kugeza igihe bigaragaye ko icyo kibazo n’izo mbogamizi zavuyeho. Turinda imipaka yacu kugira ngo turwanye ubushotoranyi bw’iryo huriro ry’ingabo za RDC.”
U Rwanda rufite ibimenyetso ku bubeshyi bwa Ramaphosa
Minisitiri Nduhungirehe kandi yatangaje ko u Rwanda rufite ibimenyetso byuzuye by’ibyo Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, baganiriye ku mutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri iki cyumweru ni bwo Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Ramaphosa ku bijyanye n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, hagamijwe kureba uburyo ibibazo byakemurwa cyane ko iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo gifite ingabo ziri kurwana kuri RDC mu ntambara ihanganyemo na M23.
Ikiganiro kimwe cyabaye ku wa 27 Mutarama 2025 ikindi kiba ku wa 29 Mutarama 2025.
Nyuma y’ibyo biganiro, abo muri Afurika y’Epfo barimo na Perezida Ramaphosa ubwe bagoretse ibyavugiwemo banatangaza amakuru atari yo, icyakora Perezida Kagame ahita agaragaza ukuri kw’ibyabaye.
Ku wa 29 Mutarama 2025 Ramaphosa yanditse kuri X ubutumwa bwihanganisha imiryango y’abasirikare 13 ba Afurika y’Epfo, baherutse kwicirwa muri RDC.
Muri byinshi yari yanditse, uyu muperezida yanagaragajemo ko abasirikare be bishwe n’Ingabo z’u Rwanda yise inyeshyamba, n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Mu kugaragaza ukuri Perezida Kagame na we yahise agaragaza ibyaganiriweho, birimo n’uko Ramaphosa yemeye ko ingabo ze zishwe na FARDC, ndetse ko Ramaphosa yanamusabye ko yamuvugishiriza M23, bigatuma ingabo ze zibona amazi, amashanyarazi n’ibyo kurya.
Ibi byatumye Manyathela abaza Minisitiri Nduhungirehe impamvu Perezida Kagame yagaragaje perezida wabo nk’umubeshyi.
Mu kumusubiza Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ku wa 27 Mutarama 2025, bemeranyije ku bijyanye no guhagarika intambara ndetse n’ibiganiro bitaziguye hagati ya M23 na Guverinoma ya RDC. Ejo hashize (ku wa 29 Mutarama 2024) na bwo baganiriye kuri telefoni mu buryo bw’ubwubahane, ku biri kubera ku rugamba ndetse Perezida Ramaphosa yagaragaje ko abasirikare ba Afurika y’Epfo barashwe na FARDC, anasaba Perezida Kagame kumuvuganira kugira ngo ingabo za Afurika y’Epfo zibone amazi, amashanyarazi n’ibiribwa.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’ibiganiro, u Rwanda rwatunguwe n’uburyo abo mu nzego z’ubuyobozi za Afurika y’Epfo nka Minisitiri w’Ingabo na Perezida Ramaphosa batangaje ibihabanye.
Ati “Twatunguwe no kubona ubutumwa bwanyujijwe kuri X na Perezida Ramaphosa buvuga ko RDF ari inyeshyamba, ibintu bitari byo kuko ni ingabo. Ikindi twabonye bagoreka ibyavugiwe mu biganiro, ko Perezida Ramaphosa yahaye umuburo Perezida Kagame, ibintu bitabayeho.”
Manyathela yagaragaje ko Afurika y’Epfo yahakanye ibijyanye n’uko Perezida Ramaphosa yemeye ko ingabo ze zishwe na FARDC, aho kuba M23 n’ibyo gusaba amazi, amashanyarazi n’ibiribwa, abaza Minisitiri Nduhungirehe uwaba ari mu kuri, ndetse niba hari n’ibimenyetso u Rwanda rufite.
Minisitiri Nduhungirehe ati “Ibimenyetso birahari. Natunguwe cyane no kubona abayobozi ba Afurika y’Epfo bahakana ibyaganiriweho n’abakuru b’ibihugu byombi, […] iyo bigeze ku rwego rwo kugoreka ibyaganiriweho n’abakuru b’ibihugu byombi, ni ibintu bikomeye cyane.”
Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe niba u Rwanda rwiteguye kugaragaza ibyo bimenyetso by’ibyo Ramaphosa yavuze, asubiza ko icyo kitari mu by’igenzi byagakwiriye kuba bikorwa ubu.
Ati “Turi kuvuga abakuru b’ibihugu babiri barebwa n’ikibazo kigomba gukemurwa. Ikiganiro cya mbere cyari gishingiye ku bwubahane ndetse kigamije ibyiza kuko igisubizo cyari gihari. Guhagarika imirwano n’ibiganiro, ndetse Perezida Ramaphosa yari yijeje ko agiye kuvugana na mugenzi we wa RDC kugira ngo yumve ibijyanye no kuganira na M23.”

U Rwanda rwiteguye kwirwanaho mu buryo bwose
Umunyamakuru yabajije ibijyanye n’imvugo ya Perezida Kagame wagaragaje ko niba Afurika y’Epfo yumva ishaka gushotora u Rwanda, na rwo ruzabyitaho mu buryo bukwiriye, Minisitiri Nduhungirehe agaragaza ko iyo mvugo ifite ishingiro.
Ati “Uburasirazuba bwa RDC buhana imbibi n’u Rwanda ntabwo ari Afurika y’Epfo, ingabo za Afurika y’Epfo ziri ku mupaka w’u Rwanda mu gihe rwo nta zo rufite ku mupaka wayo. Turi mu gihugu cyacu nta bushotoranyi turi gukora kuri Afurika y’Epfo ariko twiteguye kwirwanaho mu gihe twaba dutewe n’iryo huriro ry’ingabo zirimo n’iza Afurika y’Epfo.”
Umunyamakuru yamubajije icyo yishingikirije niba u Rwanda rufite urushyigikiye nka Amerika cyangwa Israel.
Minisitiri Nduhungirehe yasubije ko u Rwanda rufite inshuti nyinshi n’ibyo bihugu birimo.
Ati “Ariko dushyigikiwe n’abaturage bacu, turi mu gihugu cyacu. Ku mipaka yacu hari ingabo z’amahanga nyinshi zishobora kudushotora ariko nizidutera, birumvikana ko tuzirwanirira.”
Ku kibazo cy’impamvu u Rwanda rwohereza ingabo muri Mozambique ariko ntirwumve impamvu Afurika y’Epfo yo yakohereza ingabo muri RDC, Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda ruba rugiye gufasha iki gihugu guhangana n’imitwe y’iterabwoba ndetse byatanze umusaruro mu myaka itatu ishize.
Ati “Itandukaniro ni uko ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu Burasirazuba bwa RDC zatumiwe na Perezida [Félix Antoine Tshisekedi] warahiriye guhirika ubutegetsi bw’igihugu cy’igituranyi, aho kuba umutwe w’iterabwoba nk’uko bimeze muri Cabo Delgado.”
Minisitiri Nduhungirehe ashingiye ku nama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yateranye ku wa 29 Mutarama 2025, yanagaragaje icyaba umuti kugira ngo amahoro ahinde mu Burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko ibizakemura ikibazo ari uguhagarika intambara kw’impande zombi, kuganira kwa RDC na M23 n’inama hagati ya EAC na SADC kugira ngo hashakwe icyaba umuti w’ibi bibazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!