Zimbabwe yatowe n’abanyamuryango 182 izaba muri aka kanama kuva mu 2027 kugeza mu 2028.
U Budage bwahataniraga kwinjira muri aka kanama bwatsinzwe na Portugal yatowe n’amajwi 134 mu gihe Autriche yagize amajwi 131, naho u Budage buba ubwa gatatu n’amajwi 104. Bishakagamo abagomba guhagararira u Burayi.
Philippines na Kyrgyzstan byo byahataniraga guhagararira akarere ka Asia-Pacific, byasabye ko hatorwa inshuro eshatu kugira ngo haboneke ugira bibiri bya gatatu by’amajwi asabwa. Kyrgyzstan yatsindiye ku majwi 142, biba ubwa mbere yinjiye muri aka kanama.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yashimye ibihugu byatsindiye ibyicaro mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano.
Ati “Mwishyuke Zimbabwe, Kyrgyzstan, Trinidad et Tobago, Portugal na Autriche kubera gutorwa nk’abanyamuryango badahoraho b’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano muri manda ya 2027-2028.”
Congratulations to Zimbabwe, Kyrgyzstan, Trinidad and Tobago, Portugal and Austria for their election as non-permanent members of the United Nations Security Council for the term 2027-2028👏🏾! pic.twitter.com/wVrNbKWoiX
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) June 3, 2026
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ni ko konyine muri Loni gashobora gufata ibyemezo bikaba itegeko harimo no gufatira ibihugu ibihano no gutanga uburenganzira bwo gukoresha intwaro. Gafite ibihugu bitanu bifite ibyicaro bihoraho kandi bikagira ijambo risumba iry’abandi ni u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya na Amerika.
Ibindi bihugu 10 bitorwa buri mwaka, harimo bitanu byinjira buri mwaka. Trinidad et Tobago izasimbura Panama, Portugal na Autriche bisimbure Denmark n’u Bugereki naho Kyrgyzstan isimbure Pakistan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!