Yabigarutseho ku wa 4 Kamena 2026 mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’ubwigenge bwa Amerika, byabereye kuri Ambasade ya Amerika mu Rwanda.
Minisitiri Amb Nduhungirehe yavuze ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’ubwigenge bwa Amerika bibaye mu gihe Amerika n’u Rwanda byizihiza isabukuru y’imyaka 64 bimaze bifitanye ubufatanye.
Ati “Ubufatanye rero hagati y’u Rwanda na Amerika bwatanze umusaruro mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, ishoramari, ubucuruzi, guhanga ibishya, umutekano n’ibindi byinshi. Ku buryo rero dufatanya mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’u Rwanda kandi tukaba tubyishimiye.”
Mu Rwanda hari sosiyete z’ubucuruzi z’Abanyamerika zikora imirimo itandukanye harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Hano hari sosiyete y’Abanyamerika yitwa Trinity Metals icukura amabuye y’agaciro yo mu rwego rwa Tungsten. U Rwanda ni urwa gatandatu ku Isi mu kugira Tungsten tukaba twaranohereje mu mezi ashize Tungsten ku isoko ryo muri Amerika, ni ibintu byiza byo kwishimira.”
Amerika kandi yabaye umuhuza mu biganiro byahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasize hasinywe amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yashyiriweho umukoni i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.
Ati “ Amerika kandi nk’uko mubizi ikaba ari umuhuza mu mishyikirano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, tukaba kandi twizera ko Amerika yadufasha kugira ngo tugarure amahoro arambye mu karere, ikadufasha iba umuhuza uhuza impande zombi ku buryo butabogamye ari byo bizatugeza ku mahoro arambye mu karere.”
Amasezerano impande zombi zagiranye ajyana n’ayo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bikozwe n’ingabo za RDC, byamara gukorwa u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi. Harimo kandi ingingo yo gucyura impunzi.
Mi bikorwaremezo, byitezwe ko u Rwanda na RDC bizongera imbaraga mu bufatanye mu kubaka urugomero rwa Rusizi III ruzatanga megawatt 206 z’amashanyarazi, rucanire abaturage barenga ibihumbi 300. Biteganyijwe ko ruzuzura mu 2030, rutware miliyoni 800$.
Hari kandi ibijyanye n’amabuye y’agaciro, aho u Rwanda na RDC bizajya mu cyiciro kirenze kuyacukura, biyatunganye kuko ari bwo yagirira inyungu abaturage bo mu karere, kandi ko hazajyaho amategeko ahuriweho ajyanye n’umutekano w’ubucuruzi bwayo.
Amasezerano ya Washington kandi ateganya ko ibihugu byombi bizifatanya gukura Gaz Méthane muri iki kiyaga, biyitunganyemo ingufu z’amashanyarazi.
Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko ibihugu byombi bifite amahirwe menshi byabaza umusaruro, akabifasha kwirinda amakimbirane. Yizera ko habayeho ubufatanye buteganywa mu masezerano ya Washington, akarere kagira amahoro arambye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!