Ibi byatangajwe n’umuvugizi mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Pakistan, aho yavuze ko Nduhungirehe yageze i Islamabad kuri uyu wa 20 Mata 2025.
Ku kibuga cy’indege, Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika muri Pakistan, uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu ndetse n’abandi batandukanye.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Nduhungirehe azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba ari nawe ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Pakistan, Ishaq Dar.
Azanagirana ibiganiro n’abandi ba Minisitiri batandukanye muri iki gihugu.
Biteganyijwe kandi ko Minisitiri Nduhungirehe azitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan iherereye mu Mujyi wa Islamabad.
Uru ruzinduko nirwo rwa mbere Minisitiri Nduhungirehe agiriye muri Pakistan nyuma y’aho ibihugu byombi bifunguye Ambasade. Byitezwe ko ruzafasha guteza imbere imibanire ndetse n’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubucuruzi, ubuzima n’uburezi hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa 15 Nyakanga 2024 nibwo Ambasaderi Fatou Harerimana, yashyikirije Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nyuma y’igihe gito rufunguyeyo Ambasade.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!