00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mushikiwabo yasabye amahanga kubaha Afurika

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 May 2015 saa 04:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rufite amahame rugenderaho rubana n’ibindi bihugu, agaragaza ko bikwiye ko amahanga yubaha ibihugu by’Afurika nk’uko nabyo biyubaha.

Mu kiganiro gisesengura Politiki y’u Rwanda mu bubanyi n’amahanga muri iki gihe Minisitiri Louise Mushikiwabo aherutse kugirana na Radio Rwanda, yavuze uko u Rwanda ruhagaze muri aka karere ndetse n’uko rubanye n’amahanga.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko hari amahame u Rwanda rugenderaho mu bijyanye n’imibanire yarwo n’ibindi bihugu arimo ubwubahane.

Yagize ati “Twifuza ko batumenya abo turi bo n’icyo twifuza, bakatwubaha nk’uko natwe tububaha.”

Ihame rya kabiri yavuze u Rwanda rugenderaho mu bubanyi n’amahanga ni ‘inyungu’, ashimangira ko nta cyasubiza inyuma intumbero u Rwanda ruba rufite ku birugirira inyungu.

Yakomeje avuga ko isi ifite uko iteye n’uko ikora, buri wese mu bimufitiye inyungu, yongeraho ko amateka y’u Rwanda nayo afite ibyo agena mu cyerekezo ruganamo.

Yabisesenguye avuga ko ibihugu by’abakoloni byatanze ubwigenge bw’indirimbo yubahiriza igihugu n’ibendera, ariko ko bigifite uburyo bwo gushaka kongera gukurikirana inyungu zari mu bukoloni, cyane cyane iz’ubukungu, ariko bigakorwa mu buryo bufifitse budaciye mu mucyo, ubwo Minisitiri Mushikiwabo yise "uburyo bw’amanyanga", kandi ko bidakwiye gukomeza gutangaza Abanyarwanda, kuko ariko isi iteye, ko igikenewe cyane ari uburyo bw’imikoranire itarimo ikandamizwa.

Mushikiwabo yavuze ko aribyo yagarutseho i Dakar muri Sénégal mu nama ya Francophonie, aho yashimangiye ko abakolonizaga Afurika batagomba gukomeza kuyiha amabwiriza ngo nudakora iki bizagenda bitya, ko ahubwo bagomba gukorana nk’abafatanyabikorwa.

Icyo gihe muri iyo nama yabaye mu Ugushyingo 2014, asabwe kugira icyo avuga ku isomo rirerire Perezida w’u Bufaransa François Hollande yatanze ku miyoborere ibereye Abanyafurika, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “Ndabona bibangamye cyane kuba Perezida aza mu nama ya Francophonie ataje kuganira na bagenzi be, ahubwo aje kubategeka ibyo bakora mu bihugu byabo, ibi ntibisobanutse. Ese ubundi ni nde ufatira Abanyafurika ibyemezo by’ahazaza habo muri politiki? Ntabwo Paris ari yo ifatira Abanyafurika ibyemezo, ibyo birumvikana. Ibi bivuze ko Perezida w’u Bufaransa ashobora gutanga igitekerezo cye, yewe yanatanga inama, natwe kandi bikaba bityo, ariko kuvuga ngo ‘Naje i Dakar kubwira Abanyafurika ko…’ si byo na gato, turi muri 2014”.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ati "Twifuza ko batumenya abo turi bo n'icyo twifuza, bakatwubaha nk'uko natwe tububaha"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages