00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mitali arashima Imbuto Foundation ko ikundisha abana gusoma

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 25 May 2013 saa 09:35
Yasuwe :

Minisitiri w’Umuco na Siporo arashima umusanzu wa Imbuto Foundation wo gukundisha abana bakiri bato kugira umuco wo gusoma kuko ari ari ukubaha ubafasha kugira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2013, ubwo hasozwaga amarushwa yo gusoma no kwandika yahuje abanyeshuri biga mu mashuri abanza bo mu Karere ka Gicumbi, Minisitiri Mitali Protais yagarutse ku kamaro ko gusoma umuntu akiri muto .
Agira ati “Umwaka ushize iki gikorwa cy’ ingirakamaro cyarabaye , (…)

Minisitiri w’Umuco na Siporo arashima umusanzu wa Imbuto Foundation wo gukundisha abana bakiri bato kugira umuco wo gusoma kuko ari ari ukubaha ubafasha kugira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2013, ubwo hasozwaga amarushwa yo gusoma no kwandika yahuje abanyeshuri biga mu mashuri abanza bo mu Karere ka Gicumbi, Minisitiri Mitali Protais yagarutse ku kamaro ko gusoma umuntu akiri muto .

Agira ati “Umwaka ushize iki gikorwa cy’ ingirakamaro cyarabaye , kigamije guteza imbere umuco wo gusoma. Ni ingenzi kuko ugamije kugira u Rwanda rufite abayobozi b’ejo b’indashyikirwa batojwe umuco wo gusoma bakiri bato, aya mahirwe ntasanzwe abana mwese nimuyabyaze umusaruro”

Mitali yakomeje avuga ko uyu muco utuma abawukunze basoma ibitabo bitandukanye birimo imigani myiza igamije kugira abantu nyabantu n’ibitabo bikubiyemo ubuhanga butandukanye. Asaba inzego zose n’abikorera gushyigikira iki gikorwa bashyiraho amasomero banabegereza ibinyamakuru byo gusoma.

Bamwe mu ntore zo ku rugerero zari muri iki gikorwa zavuze ko zitangajwe n’ubuhanga aba bana bagaragaje zemeza ko zahombye kubera kutagerwaho n’aya mahirwe.

Mu bikorwa byo gufasha abana biga mu mashuri abanza gusoma, Imbuto Foundation mu mwaka wa 2010 yatangije gahunda ifashwamo n’Umuryango w’Abibumbye (One UN) ifite insanganyamatsiko yo “Gusoma ni ingirakamaro.”

Ifite n’indi gahunda y’amarushanwa yo gusoma mu bigo by’amashuri abanza, agamije gutoza abana bato gukurana umuco wo gusoma no kumenya kwandika inkuru, bishingiye ku nsanganyamatsiko “Umusomyi w’uyu munsi, umuyobozi w’ejo hazaza”

Imbuto Foundation ivuga ko izi gahunda zizafasha abana bakiri mu mashuri abanza gufata iya mbere mu kugira umuco wo gusoma bakitabira amasomero. Ibi bikorwa kandi byinjira muri gahunda yagutse ya Minisiteri y’Uburezi yitwa “Rwanda Soma” ifasha ibigo by’amashuri abanza kugira udusomero duto ndetse ikanafasha abarezi n’ababyeyi gufasha abana no kubatoza gukunda gusoma kuva bakiri bato.

Aya marushanwa yabaye hagati y’abana aho barushanwaga kuvuga inyuguti zigize ijambo runaka mu rurimi rw’icyongereza mu gihe abato bavugaga izina ry’igishushanyo muri urwo rurimi. Abatsinze bahawe ibihembo birimo birimo igikapu, ibitabo, umupira wo gukina n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Minisitiri Mitali ari kumwe n'abana bakunda gusoma biga mu mashuri abanza
Abana bari kwigishwa uburyo basoma igitabo
Minisitiri Mitali ari kugenda yitegereza abana, uko basoma ibitabo babikunze
Minisitiri Mitali ati "Umuco wo gusoma ni ingenzi kuko ugamije kugira u Rwanda rufite abayobozi b’ejo b’indashyikirwa batojwe umuco wo gusoma bakiri bato, aya mahirwe ntasanzwe abana mwese nimuyabyaze umusaruro"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages