Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018, abahuzabikorwa b’urubyiruko bagera kuri 270 baturutse mu turere twose bahuriye mu nteko rusange i Kigali, biga ku ruhare rwabo mu bikorwa bigamije umudendezo n’iterambere ry’igihugu kugira ngo na bo bazabigeze ku rubyiruko bashinzwe.
Minisitiri Mbabazi yabwiye abahagarariye urubyiruko ko bafite inshingano zikomeye zo kwita ku bo bashinzwe, abibutsa ko badakwiye guterera agate mu ryinyo ngo bumve ko ari ibikomerezwa.
Yagize ati “Mwoye kuba abayobozi ku izina. Abayobozi baza kugira ngo bicare imbere batazi aho urubyiruko bashinzwe ruri. Icyubahiro ntabwo ucyirana nacyo kirizana, ntabwo dushaka ko izo nshingano zikunaniza ngo zikuremereze ngo uhore wibaza ngo ndicara hehe ko inama igiye kuba. Noneho uhere muri ibyo wibagirwe abantu ushinzwe.”
Yakomeje avuga ko bibabaje gusanga umuyobozi w’urubyiruko wicara agaterera agati mu ryingo, agahora arwanira ibyubahiro kandi urubyiruko ayoboye ari rwo rurimo kwicwa n’ibiyobyabwenge, rutwita inda zitateganyijwe, rwugarijwe no kugwingira.
Mbabazi yagiriye inama aba bayobozi yo kwitangira imirimo bakora aho guharanira inyungu zabo bwite.
Yagize ati “Iyo inyungu zawe zije mbere y’inyungu z’igihugu biba bipfuye. Mbere na mbere inyungu z’igihugu ziza mbere y’inyungu zawe. Iyo inyungu z’igihugu zije mbere nawe ukazitaho, inyungu zawe nawe ziba zihari.”
Yasabye abahuzabikorwa b’urubyiruko kumva ko amafaranga ahabwa uturere ngo ateze imbere urubyiruko atari ayo kujya kwifashisha bakora ubukwe, banagura imitungo yabo bwite.



















TANGA IGITEKEREZO