00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Marizamunda yitabiriye isozwa ry’imyitozo y’ingabo z’ibihugu bigize EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2026 saa 08:51
Yasuwe :

Intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, zirimo na Maj Gen Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’ Inkeragutabara, bitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo ya Gisirikare y’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni umuhango wabaye ku wa 22 Gicurasi 2026, i Nairobi muri Kenya.

Imyitozo yiswe Ushirikiano Imara 2026 yabereye muri Kenya, Nairobi. Intego y’iyi myitozo y’uyu mwaka yari ugushimangira amahoro, umutekano n’ubudahangarwa mu karere binyuze mu guhugura ingabo, polisi n’abafatanyabikorwa b’Inzego za gisivile bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ingabo n’abafatanyabikorwa bakorera imyitozo ya gisirikare hamwe hagamijwe guhuza ibikorwa mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano biriho muri iki gihe.

Iyo myitozo yahuje ingabo n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu Burundi, Kenya, u Rwanda, Uganda na Tanzania, mu gihe DRC, Somalia na Sudani y’Epfo bitabiriye nk’indorerezi.

Iyi myitozo yatangiye ku ya 6 Gicurasi 2026 yasojwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Minisiteri y’Ingabo ya Kenya, Roselinda Sopian Tuya.

Hirya y’uyu muhango, Minisitiri Marizamunda yagiranye ibiganiro byihariye n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Minisiteri y’Ingabo ya Kenya, aho baganiriye ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’inzego za Gisirikare z’ibihugu byombi.

Imyitozo yatangiye ku wa 6 Gicurasi
Minisitiri Marizamunda yanaganiriye na Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Minisiteri y’Ingabo ya Kenya, aho baganiriye ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’inzego za Gisirikare z'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages