Itegeko rigena imitangire y’amasoko ya Leta mu Rwanda riteganya ko mu gihe hari inganda zinyuranye zapiganiye isoko, izo mu gihugu zihabwa amahirwe aruta ay’izindi ku mpuzandengo ya 10%.
Nyamara bamwe mu bikorera bo mu gihugu bavuze ko ayo mahirwe batayabona, ahubwo bagashimangira ko byinshi mu byabongerera ingufu bigenerwa abanyamahanga.
Icyo kibazo cyaganiriweho kuwa 11 Gashyantare, mu nama yahuje inzego zinyuranye, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, hagamijwe kureba uko haringanizwa umusaruro w’ibyinjira n’ibishorwa hanze.
Minisitiri Kanimba yavuze ko inzego za Leta zikwiriye kureba uburyo ibyo ibyo tegeko riteganya byubahirizwa, ati “Dufite amategeko agenga amasoko ya Leta, ateganya guha amahirwe abakorera mu gihugu. Igihe Leta igiye gutanga amasoko ikareba ko inganda zo mu Rwanda zapiganwe, uburyo zahabwa amahirwe mbere, ariko uburyo dushyira amategeko mu bikorwa ntabwo bisobanuka.”
Minisitiri Kanimba yavuze ko n’ayo mahirwe yari agenewe izo nganda zo mu gihugu iyo adakurikijwe bica intege inganda z’abenegihugu, bikanadindiza ibicuruzwa bihakorerwa.
Minisitiri Kanimba ati “Dufite akazi ko guhindura amategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta kugira ngo turebe ukuntu ikintu cyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda na bagenzi bacu mu bihugu duturanye muri EAC, bishyirwa mu bikorwa kandi ndumva Inteko Ishinga Amategeko izabidufashamo”.
Amahirwe agenerwa inganda zo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, usanga ari hejuru ugereranyije n’u Rwanda, aho muri Kenya baziha nibura 30%, Uganda na Tanzania bagatanga 15%.



















TANGA IGITEKEREZO