00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gasinzigwa yeretse amahanga uruhare rw’umugore mu iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 March 2015 saa 09:01
Yasuwe :

Mu nama ya 59 ya Komisiyo ishinzwe imiterere y’umugore muri Loni, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Rwanda Oda Gasinzigwa yeretse amahanga uruhare rw’umugore mu iterambere ry’u Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Minisitiri Gasinzigwa yasobanuye ko Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’abagore 64%, abaminisitiri 43% ni abagore, mu nzego z’ubutabera 50% ni abagore na ho mu bayobozi b’ intara 40% na bo ni abagore.

Yibukije ko ʺNta biganiro mpaka bivuga ku bushobozi bw’abagore, nta kibazo cy’uburinganire gihari, ikiriho ni ukureba inshingano zabo mu muryango nyarwandaʺ, nk’uko Perezida Kagame yigeze ku bivuga.

Yakomeje agaragaza ko mu Rwanda abagore bakora imirimo ibateza imbere ndetse ko batanatinya gukorana n’amabanki.

Ati ʺUmubare w’abagore bakorana n’amabanki wariyongereye uva kuri 29% muri 2008 ugera kuri 47 muri 2012. ʺ

Minisitiri Gasinzigwa yanasobanuye kandi ko umugore yagize uruhare mu kongera kubaka igihugu cyashegeshwe na jenoside yakorewe abatutsi, ndetse ngo banagira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Iyi nama ya 59 ya Komisiyo ishinzwe imiterere y’umugore muri Loni irimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ikubiye mu itangazo rya Beijing, n’imiterere y’Iterambere ry’umugore muri rusange.

Iyo nama ya 59 ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe imiterere y’Umugore mu Iterambere, yatangiye kuwa 9 Werurwe ikazasozwa kuwa 20 Werurwe, ikaba ibera ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages