00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Uwamariya yasabye abanyeshuri kugendera kure ubusinzi n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 20 June 2023 saa 08:04
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yasabye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, ashimangira ko nta nyungu bishobora kubazanira uretse kubicira ubuzima gusa.

Ni ikiganiro yagejeje ku Itorero Intagamburuzwa rigizwe n’abanyeshuri bahagarariye abandi mu mashuri makuru na za Kaminuza ryatangiye ku wa 17 Kamena 2023. Yarifunguraga ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena.

Yabaabye guharanira ubupfura n’ubudahemuka ariko kandi bakirinda agakungu ari na ko kabakurira mu bikorwa bidakwiye.

Mu byo yagarutseho harimo ibiyobyabwenge byugarije urubyiuruko harimo n’urwa Kaminuza, avuga ko ari umwanya wo kubyirinda no kubirinda abandi, bagatekereza icyabagirira akamaro.

Ati “Nzi neza ko hano hari abiga siyansi, muzi ingaruka zo gusinda, buriya uturemangingo tugize ubwonko uko usinda kamwe karapfa, niho uzabona umuntu wasabitswe n’inzoga asigaye atitira, kuko mu mutwe biba byarivanze. None se waba wigira iki uzi ko ejo, ejobundi, ubwonko bwawe buzayoba, butakibasha gutekereza, ubwo iryo terambere uharanira ryaba rimaze iki?”

Minisitiri Uwamariya yasobanuye ko mu bituma urubyiruko rwishora muri ibyo harimo n’agakungu, asaba aba banyeshuri kubyirinda.

Ati "Twese turabizi muri iyi minsi biragaraga ko urubyiruko rwugarijwe n’ibiyobyabwenge, ni byiza ko biga bakagira ubumenyi, bakagira ubuzima bwiza ntibishore muri izo ngeso mbi z’iyobyabwenge, iyo bigenze bityo ntabwo intego yawe uyigeraho urangirika. Hari igihe bitangira ari agakungu gasanzwe k’abana ariko bakazisanga baraguye muri ibyo bikorwa bibi."

Abitabiriye iri torero batangaje ko impanuro bahawe n’amasomo bagiye kwigira muri iri torero, bizabafasha guhindura bagenzi babo nk’abanyeshuri bahagarariye abandi.

Iribuka Janvier wo muri Kaminuza ya Kigali, yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe, bagakura ari inyangamugayo, akabasha guteza imbere igihugu cye.

Ati “Ubundi nkanjye, numva nta kintu cyaruta Igihugu cyanjye, ni ngombwa gukunda mugenzi wanjye dufatanya kucyubaka, urabona aho u Rwanda rwavuye si heza ariko amaboko y’Abanyarwanda ni yo yongeye kuruzamura. Natwe rero nk’urubyiruko dufite urugamba rwo guteza imbere Igihugu cyacu, hari byinshi tutakoraga neza tuje gukosora, bityo tuzamure Kaminuza zacu n’Abanyarwanda muri rusange”.

Usanase Ntaganda wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko bagiye kugeza ubutumwa kuri bagenzi babo bagamije impinduka zabaganisha ku cyiza.

Ati "Nibyo koko muri kaminuza tugira imbogamizi z’abanyeshuri bakoresha ibiyobyabwenge barimo inzoga n’itabi, bikabicira ubuzima ndetse bamwe bibatera n’uburwayi bwo mu mutwe, ubu turi hano nk’imboni za baganzi bacu nkuko twaturutse muri campus zose natwe rero tuzabigisha bahinduke."

Iri torero ryatangiwe na Minisiteri y’uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu; ryitabiriwe n’abagera kuri 202 bo mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Mu mwaka wa 2014 nibwo iri torero ryatangiye. Iki cyiciro cya kane cy’Intagamburuzwa kije nyuma y’imyaka iridwi, dore ko icya gatatu cyaherukaga muri 2016. Abamaze gutozwa mu byiciro byose basaga ibihumbi 2700.

Minisitiri Uwamariya yasabye abanyeshuri kwirinda ubusinzi
Minisitiri Uwamariya yagaragaje ko iyo umuntu akoresha ibiyobyabwenge nta kindi yakwimarira
Abitabiriye iri torero biteguye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages