Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 28 Kamena 2026, bibera mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Antananarivo.
Madagascar yabonye ubwigenge ku wa 26 Kamena 1960, nyuma yo kwigobotora ubukoloni bw’u Bufaransa. Kuva icyo gihe, icyo gihugu cyizihiza isabukuru y’ubwigenge kuri iyo tariki buri mwaka.
U Rwanda rwoherejeyo intumwa mu rwego rwo kwifatanya n’ubuyobozi ndetse n’abaturage ba Madagascar kuri uwo munsi w’ingenzi, ushimangira ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu.
Nyuma y’ibyo biriro kandi Dr. Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar, Alice N’Diaye, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uburyo wakomeza gutezwa imbere.
Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, bugaragaza ko ibyo biganiro byibanze ku kureba uko ubufatanye bw’u Rwanda na Madagascar bwakomeza kwaguka.
Ubutumwa bugira buti “Ibiganiro byashimangiye ubushake bw’u Rwanda na Madagascar bwo gukomeza guteza imbere umubano ushingiye ku bufatanye bufitiye inyungu impande zombi.”
Muri urwo ruzinduko kandi Dr. Biruta yanabonanye n’Abanyarwanda baba muri Madagascar, abagezaho ubutumwa bugaragaza ko u Rwanda rukomeje guha agaciro no gukomeza umubano n’abaturage barwo batuye mu mahanga.
Ibyo biri mu murongo wa gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gukomeza kwegera Abanyarwanda batuye hanze y’Igihugu no kubashishikariza kugira uruhare mu iterambere ryarwo.
U Rwanda na Madagascar ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku ngeri zinyuranye z’ubufatanye.
Mu 2023 ibihugu byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ishoramari n’ubucuruzi. Agamije gushimangira no kunoza uburyo bwo gushyira mu bikorwa ayari yarasinywe mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!