Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026.
Ngabo Brave Olivier wahawe inshingano muri Minisiteri ya Siporo yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Ni inshingano yari yahawe mu 2024. Icyo gihe yari avuye mu mwanya w’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Ngabo yasimbuye Candy Basomingera wari wagiye muri izi nshingano zo muri Nyakanga 2025, asimbuye Uwayezu Jean François Regis.
Basomingera yageze muri Minisiteri ya Siporo avuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB). Ni umwanya yagiyeho muri Werurwe 2023.
Ishungure Parfait wagizwe Umunyambanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi asimbuye we yasimbuye Ngabo Brave.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!