00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Urubyiruko yaburiye Abanyarwanda ku batekamutwe bari kuyiyitirira

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 June 2023 saa 07:47
Yasuwe :

Minisiteri y’Urubyiruko mu Rwanda yasabye abanyarwanda kugira amakenga biturutse ku batekamutwe bakomeje kuyiyitirira bagamije kubambura amafaranga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Minisiteri y’Urubyiruko yagaragaje ko aba batekamutwe bari kuyiyitirira bahamagara cyangwa bohereza ubutumwa bugufi bayiyitirirra.

Iyi minisiteri kandi igaragaza ko abo bantu bashukisha bamwe ku bajyana mu mahanga hanyuma bakabasaba amafaranga, ivuga ko atari abakozi bayo.

Itangazo rikomeza rigira riti “Minisiteri y’Urubyiruko irasaba Abaturarwanda kugira amakenga kuko hari Abatekamutwe bahamagara cyangwa bakohereza ubutumwa bugufi batwiyitirira! Bimaze kugaragara ko hari abashukishwa kujyanwa mu mahanga bagatanga amafaranga.”

Minisiteri yongeye kandi kuburira abari kubikora ko ari ibikorwa bihabanye n’amategeko y’u Rwanda bityo ko uzabifatirwamo azabihanirwa n’amategeko.

Ibi bikorwa bishobora kandi gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda nko kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’ibindi.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie), gihanwa n’ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages