00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Ubuzima irabeshyuza amakuru ku byo gukingira indwara y’umwijima (Hepatitis)

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 September 2015 saa 07:55
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yabeshyuje amakuru yari akomeje gucaracara ku rubuga nkoranyambaga rwa whatsapp avuga ko kuri iki cyumweru hazabaho gukingira indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B(Hypatite B) mu mujyi wa Kigali.

Ubutumwa bwatangiye gucicikana ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 17 Nzeri 2015, ku rubuga nkoranyambaga rwa whatsapp, ahahurira amatsinda y’abantu batandukanye.
Abakwirakwije ubwo butumwa bahamagariraga abantu kwitabira gukingirwa indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B, igikorwa bavugaga ko cyari kuzatangira saa tatu za mu gitondo kikarangira saa tatu n’igice.Ikindi bogeragaho ni igiciro cy’urwo rukiko bakaba baravugaga ko ari amafaranga y’ uRwanda ibihumbi bitanu.

Uwabwanditse yagize ati”Hello, nagira ngo mbamenyeshe ko hari mass vaccination of hepatitis B and C at Saint Andre on Sunday from 9h00 to 9h30 am fee is 5,000frw mubwire n’abandi.” [ubutumwa ntacyo bwahinduweho]

Abantu batandukanye babonaga ubu butumwa, bakaba bavugaga ko bishimiye kuzajya guhabwa uru rukinngo, ari na ko bakomeza kubuhererekanya.

Ntawe uzi inkomoko y’ubu butumwa...

Umwe mu baganiriye na IGIHE wavugaga ko azajya guhabwa uru rukingo yagize ati “Nahoraga nifuza kuzajya guhabwa ruriya rukingo , kubera ko ubusazwe rurahenda kandi iriya ndwara ubona ko isigaye yarateye. Ariko mfite impungenge iri tangazo ndi kubona rizenguruka, ntiwamenya uwaryanditse uwo ariwe , none byaba ari ibihuha!”

Minisante iranyomoza aya makuru.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, Mugume Nathan, yatangarije IGIHE ko, ibi ari ibihuha.

Yagize ati “Ibi ntabwo ari ukuri. RBC (ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima) cyangwa Minisiteri y’Ubuzima ntibigeze bategura iki gikorwa.”

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa St. André buvuga kuri iki gikorwa, ntitwabasha kuvugana n’umuyobozi w’iki kigo, Padiri Lambert Dusingizimana, kuko atitabaga telefoni ye igendanwa.

Hepatitis B, ni indwara ifata umwijima. Iyi ndwara iyo itaravurwa ikora ibibyimba mu mwijima, ibyo bibyimba biza gutera kanseri y’umujwima, nyuma hagakurikiraho urupfu.
Bivugwa ko abantu bagera kuri miliyoni 350 ku Isi bamaze kwandura iyi ndwara, aho abagera ku bihumbi 620 batakaza ubuzima ku mwaka kubera iyi ndwara.

Urukingo rw’iyi ndwara rugura amafaranga ibihumb bitanu ku muntu umwe kandi rugatangwa mu byiciro bitatu. Ubwo amafaranga y’u Rwanda yishyurwa yose hamwe ni ibihumbi 15.

ku muntu umwe, igiciro gifatwa n’abaturage nk’ikiri hejuru, ngo ugereranyije n’ibindi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Umuvugizi wa Minisiteri y'ubuzima, Mugume Nathan

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages