Ibibazo ahanini bishingiye ku mihemberwe y’Abavoka, byagiye bivugwa mu manza z’aboherejwe n’amahanga ngo baburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside, byahawe umwaka w’2015 nk’igihe ntarengwa, byaba bitararangira bikabazwa Minisiteri y’Ubutabera.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2014, ubwo yanamurikaga gahunda y’icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’Amategeko ku batishoboye.
Minisitiri Busingye yatangaje ko mu batishoboye bakeneye ubufasha mu by’Amategeko hanabarirwamo bamwe mu boherejwe n’ibihugu by’amahanga ndetse n’aboherejwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ngo baburanishwe ku byaha bya Jenoside bakurikiranyweho.
Minisitiri Busingye yavuze ko nta mwunganizi mu mategeko Minisiteri y’Ubutabera izambura amafaranga, kandi ibibazo byose bizaba byarangiye mu mwaka w’2015.
Yagize ati: “kugeza magingo aya turacyashoboye kwishyura abo tuba twahaye amasezerano yo kunganira abana cyangwa bariya bunganira aboherejwe kuburanira mu Rwanda. Muzagenzure murebe muzasanga nta n’umwe Leta y’u Rwanda yigeze yambura. Ikindi kandi ibi bibazo tugiye gukora ibishoboka byose bibe byarangiye mu mwaka w’2015, nimuba mukibyumva muzatubaze impamvu.”
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kohererezwa abantu batanu bakekwaho ibyaha bya Jenoside, nyuma y’igenzura ryabanje gukorwa hasuzumwa niba rufite ubushobozi bwo kubaburanisha ku rwego rw’amategeko mpuzamahanga.
U Rwanda rwanagaragaje ko rufite ubushobozi bwo guha ubufasha burimo ubwo kwishyurira abunganizi (Avocat) ku batishoboye barimo.
Ese umuburanyi Leta y’u Rwanda yishyurira umwunga nizi ni uba ameze ate?
Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Johnston Busingye, kimwe n’abandi bose imbere mu gihugu, umuburanyi Leta y’u Rwanda yishyurira umwunganizi, ni uba yagaragaje ko atishoboye, aho
Aboherejwe n’amahanga babanza kuzuza ifishi igaragaza umwirondoro wa bo wuzuye, hakarebwa niba haba hari icyo batunze haba imbere mu gihugu cyangwa hanze, bagaheraho bareba niba yashobora kwiyishyurira cyangwa se akwiye ubufasha.
Busingye yagize ati: “Dufite amabwiriza agenga ibikurikizwa mu kwemererwa cyangwa kutemererwa ubufasha mu by’amategeko ku batishoboye. Twashyizeho amafishi yuzuzwa nk’uko n’abandi bantu bose buzuza kugirango tumenye ubushobozi bw’umuntu uko buhagaze.”
Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko 5 banze kuzuza ifishi barihirwa n’u Rwanda kuko mu gutoranya uwo Leta yishyurira, hakurikizwa ibyujujwe kuri iyo fishi.
Umwunganizi uburana imanza mpuzamahanga, ashyirwaho n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, dore ko gufasha mu kunganira abatishoboye ari imwe mu nshingano z’Urugaga nk’uko byatangajwe na Me Rutabingwa Athanase Umuyobozi w’uru rugaga.
Kugeza ubu, umwavoka uburana urubanza mpuzamahanga rumwe muri eshanu (5) u Rwanda rwakiriye, aba agenewe kuzahebwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000 Frws).
Ayo mafaranga yagenwe hashingiwe ku masezerano Minisiteri y’Ubutabera yumvikanyeho n’urugaga rw’Abavoka, avuga uburyo abunganira ababuranyi abatishoboye bafashwa gukora akazi ka bo.
Kugeza ubu, Abavoka baburana izo manza 5 z’abashinjwa ibyaha bya Jenoside, bagomba guhembwa miliyoni 75, n’ubwo bamwe muri abo banze gusinya amasezerano bitewe no kutumvikana ku mafaranga yagenwe.



















TANGA IGITEKEREZO