Ministeri y’Ubutabera itangaza ko Uturere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, Gatsibo, Nyagatare, Gakenke, Musanze, Burera, Rutsiro, Karongi, Gisagara, Ruhango, Muhanga na Kamonyi twagaragaje ko kugeza ubu nta rubanza baramenya rukomatanya abaregwa benshi bategetswe kwishyura.
Mu karere ka Rulindo hari imanza 2 ziregwamo abantu 149 basabwaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda 31,200,000, hakaba hamaze kwishyurwa 6,500,000, bivuze ko atarishyurwa agera kuri 24,700,000.
Abishyuzwa mu rubanza rwo mu Kagari ka Gako ari na ho Umunyamakuru yabwiye Perezida Kagame ko hari ikibazo, ni abantu 101 barimo 58 bo muri ako kagari, n’abandi 43 bo mu Mirenge ya Shyorongi, Ngoma na Mbogo.
Aha buri muntu asabwa kwishyura amafaranga agera kuri 237,625. Amafaranga yose hamwe yari 24,000,000. Bamaze kwishyura agera ku 300,000. Kubera ko amazina y’abasabwa kwishyura inka bariye aboneka ku marangizarubanza, nta kibazo kigendanye n’amategeko kirimo, abakatiwe barasabwa kwishyura.
Nk’uko MINIJUST ikomeza ibigaragaza, mu kagari ka Taba, amarangizarubanza yaho ategeka ingo 48 kwishyura amafaranga 150,000 buri rugo, yose hamwe akaba 7,200,000Frw.
Bamaze kwishyura agera kuri 6,200,000 Frw asigaye kwishyurwa ni 1,000,000Frw.
Ibyemezo nk’ibi byaturutse ku isahurwa ryakozwe na bamwe mu bagize umuryango runaka (umugabo, umugore cyangwa se abana babo) ibyo basahuye bigatwarwa n’uyu muryango, bityo urwo rugo, mu izina ry’uruhagarariye, rugasabwa kuriha ibyo rwatwaye.
Mu Karere ka BUGESERA, hari imanza 203 ziregwamo ingo 853 abazigize bagomba gufatanya kwishyura 128,187,424 Frw. Abahagarariye izo ngo amazina yabo arazwi, yanditse mu byemezo by’Inkiko Gacaca.
Izi manza zigaragara mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Maranyundo; mu murenge wa Ntarama ziri mu tugari twa Kanzenze na Kibungo; mu murenge wa Musenyi ziri mu kagari ka Nyagihunika, naho mu murenge wa Mayange ziri mu kagari ka Kibenga. Kugeza ubu abagera kuri 80 gusa nibo bamaze kwishyura ku neza;
Mu Karere ka Kirehe, umurenge wa Mpanga akagari ka Kankobwa, hari imanza 16 ziregwamo abantu 83 bishyuzwa 2,250,900 Frw. Abishyuzwa bamaze gutanga ageze kuri 1,800,000 Frw. Amazina yabo agaragara ku cyemezo cy’Urukiko Gacaca.
Urubanza rumwe rwo mu Murenge wa Rubirizi/Akagari ka Nasho, ni rwo rutagaragaza amazina y’abishyuzwa rukavuga gusa ingo 1000 na bwo kandi ntiruvuge izo ngo izo ari zo. Muri uru rubanza harishyuzwa 541,000 Frw, ni ukuvuga ko buri rugo rugomba kwishyura 541 Frw.
Nyabihu hari imanza 2 ziregwamo abantu 47. Bategetswe gufatanya kwishyura 850,800 Frw. Bose barazwi n’amazina ya buri wese n’icyo agomba kwishyura byanditse muri izo manza. Izi manza ziri mu mirenge ya Kabatwa mu kagari ka Cyamuvumba, mu Murenge wa Karago ni mu kagari ka Busoro n’aho mu murenge wa Mukamira ni mu kagari ka Rukoma.
Nyaruguru hari imanza 10 ziregwamo abantu 890 basabwa kwishyura 4,063,227 Frw. Bose amazina yabo arazwi kandi yanditse mu byemezo by’Inkiko Gacaca. Izi manza ziri mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Mbuye mu mudugudu w’Ururambo no mu murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Maraba.
Ngororero hari imanza 8 zirengwamo ingo 685 basabwa 3,075,080Frw. Amazina y’abahagarariye izo ngo, agaragara ku marangizarubanza. Izi manza ziri mu murenge wa Ngororero mu tugari twa Torero, Nyange na Rususa.
Ku wa 2 Mata 2015 Perezida wa Repubulika yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, umwe mu banyamakuru abaza ikibazo cyerekeranye n’ukuntu Inkiko Gacaca zaba zarategetse abantu batuye umusozi wose kwishyura ibyangijwe cyangwa ibyasahuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atari bose babyangije.
Iki kibazo kandi cyari cyabajijwe ku wa 26 Werurwe 2015 na none mu kiganiro Johnstone Busingye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yari yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro cy’iyo Ministeri nyuma yo kurahiza Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga na ba Noteri.
Icyo gihe uwabajije icyo kibazo yavuze ko cyabonetse mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Rusiga. Minisitiri w’Ubutabera yasubije uwakibajije ko kigiye gushakirwa amakuru akazahabwa igisubizo vuba.
I. Isesengura ryakozwe na MINIJUST
Mu isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutabera mu Turere twose tw’Igihugu, byagaragaye ko ibibazo mu manza za Gacaca byigaragaza mu buryo butatu (3) bukurikira:
– Uburyo bwa mbere: Imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zigaragaza amazina menshi y’abagomba gufatanya kuriha n’ingano y’amafaranga buri muntu agomba kuriha.
Kuri ubu buryo, Inkiko Gacaca mu gihe cy’ikusanyamakuru, zegeranyije ibyasahuwe cyangwa ibyononwe muri buri rugo, Akagari ku kandi maze abari batuye muri ako Kagari mu gihe cya Jenoside, bashyirwa ku rutonde rw’abagomba gufatanya kwishyura.
Ikusanyamakuru rirangiye, abo bantu bose barahamagajwe bitaba inkiko Gacaca zinyuranye. Bamwe muri bo Inkiko zagiye zibakatira gufatanya kuriha iyo mitungo hakurikijwe icyo ibimenyetso byagaragazaga n’icyo amategeko yateganyaga.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa by’ubwicanyi, gusahura no konona imitungo y’Abatutsi ahantu henshi cyane byakorwaga n’ibitero by’abantu benshi. Imanza nyinshi za Gacaca zaburanishije amatsinda y’abantu benshi babaga barabaye mu bitero. Turasanga rero uko ibyaha byakozwe ari nako byaburanishijwe n’inkiko Gacaca.
Bene izi manza dusanga nta nenge zifite kuko zaciwe n’Inkiko Gacaca zibifitiye ububasha. Zashoboraga gusabirwa gusubirwamo (review) mu Nkiko Gacaca z’Ubujurire ku Mirenge. Ibi byarakozwe. Izindi ba nyirazo bahisemo kutajurira. Aho ziri zigomba kurangizwa ku neza cyangwa se ku ngufu za Leta.
– Uburyo bwa 2: Imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zigaragaza gusa imibare y’abagomba kwishyura bafatanyije hamwe n’umubare mbumbe w’agaciro k’ibigomba kwishyurwa ariko zitagaragaza imyirondoro y’abagomba kwishyura.
Izi manza zaciwe n’Inkiko Gacaca zifite ububasha ariko zifite inenge yo kutagaragaza imyirondoro y’abagomba kwishyura. Bityo bikaba bidashoboka ko abahesha b’Inkiko bamenya abagomba kwishyura abo ari bo n’aho babarizwa ubu.
Bene ibi byemezo byagiye bifatwa n’Inkiko Gacaca, iyo abatuye mu kagari runaka, babaga binangiye bakanga gutanga amakuru ku bagize uruhare mu gusahura cyangwa konona imitungo y’abandi kandi bigaragara ko yasahuwe cyangwa yangijwe abahatuye bareba. Ubu buryo bukubiye mu Gatabo k’amasomo y’Inyangamugayo ko ku wa 20 Ukwakira 2005, ku ipaji ya 59, igika cya kane.
Dusanga kuri bene izi manza zirimo inzitizi mu kuzirangiza kubera imikirize yazo, mu gihe hatabayeho ubwumvikane hagati y’abishyuzwa n’ugomba kwishyurwa ibyangijwe, zaba zihagaritswe kurangizwa mu gihe zigishakirwa inzira yubahirije amategeko icyo kibazo cyakemurirwamo.
– Uburyo bwa 3: Imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zerekana abagomba kwishyura n’ingano y’amafaranga yaciwe buri wese, ariko mu gihe cyo kwishyura hakaba abandi bantu b’abaturanyi biyemeza ku bushake bwabo gufasha abasahuye cyangwa abononnye imitungo kwishyura.
Kuri ubu buryo tuhasanga abantu bagiye banyurwa n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge zaba zaratanzwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Abayobozi mu nzego z’Ibanze, Imiryango itari iya Leta, Amadini n’abandi bakagira ubushake bwo gufasha usabwa kuriha, nta gahato. Ibi byagiye bikorwa hirya no hino aho amatsinda y’abantu barimo abishyuzwa n’abemeye kubafasha bagiye batanga amafaranga, imibyizi n’ibindi mu rwego rwo gukemura ikibazo nyuma y’uko basanze ugomba/abagomba kuriha badafite ubwishyu.
Ibi nabyo biciye mu mucyo kandi turabishyigikiye kuko bishingiye ku bushake kandi bishimangira gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Umwanzuro :
• Inkiko Gacaca zaciye imanza zishingiye ku bimenyetso byavuye mu ikusanyamakuru, ubuhamya bwatanzwe no kwiyemerera byakorewe mu ruhame mu gihe cy’iburanisha.
Imanza zaciwe zigomba kurangizwa nk’uko amategeko agenga irangiza ry’imanza abiteganya.
• Kurangiza urubanza rwabaye itegeko, uwahemukiwe agahabwa ibyo Urukiko rwamugeneye, ni bwo butabera bwuzuye. Ni ngombwa ko uwasahuwe imitungo cyangwa se ikononwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Urukiko Gacaca rukabifataho icyemezo, rukagena abagomba kumuriha ndetse n’uburyo agomba kurihwa, abihabwa mu gihe kitarambiranye. Ibi byemezo byafashwe n’Inkiko Gacaca rero bigomba gushyirwa mu bikorwa nta yandi mananiza.
• Abantu binangira bakanga gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’Inkiko Gacaca cyangwa se n’Inkiko zisanzwe, bakwiye kumenya ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, mu bihano hakabamo n’igifungo, kuregerwa indishyi ndetse no kwishyura igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko warangije urubanza ku ngufu za Leta.
• Ku birebana n’imanza zigaragaramo urujijo cyangwa se indi mpamvu yatuma habamo inzitizi mu kuzirangiza, nk’uko byavuzwe, zikwiye kuba zihagaritswe kurangizwa kugira ngo bene ibyo bibazo bishakirwe umurongo wubahirije amategeko wo kubikemuriramo, bityo urangiza urubanza yirinde gukemura ibibazo bimwe ateza ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO