00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Ubutabera yakemanze imyitwarire ya bamwe mu bahesha b’Inkiko

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 25 April 2015 saa 08:45
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iratangaza ko hari imwe mu myitwarire mibi iranga bamwe mu bahesha b’inkiko, ndetse bakaba bakwiye kuyirinda kuko ishobora guhindanya ubutabera bw’u Rwanda bwagiriwe icyizere n’amahanga.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabyibukije ku itariki ya 23 Mata 2015, ubwo yakiraga indahiro z’abahesha b’Inkiko basaga 100, barimo 94 b’umwuga na 23 batari ab’umwuga.

Mu mpanuro yabahaye, yagize ati “Murahiriye gukorera abaturage imirimo ikomeye ihesha Igihugu cyacu ishema nk’Igihugu cyubahiriza amategeko. Ikindi iyi mirimo ihesha isura nziza ubutabera bw’igihugu cyacu. By’umwihariko, ni imirimo ihesha abaturage agaciro mu gihugu cyabo.”

Yakomeje abasaba kunoza akazi kabo, ati “Kuri Minisiteri y’Ubutabera twemera ko abaturage ari bo dukorera, ari bo baduhemba, bityo tugomba kubakorera ibyiza bishoboka.”

Yagaragaje n’imyitwarire idakwiye abarahiriye gutunganya uyu mwuga

Ati “Minisiteri y’Ubutabera n’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko bagenda babona imyitwarire idahwitse kuri bamwe mu basanzwe mu mwuga w’ubuhesha bw’Inkiko. Murasabwa ubunyangamugayo buri ku rwego rwo hejuru. Intwaro yanyu ikomeye ni ukurangwa n’ubunyangamugayo, kutagira amarangamutima, kwirinda ruswa, ikimenyane, icyenewabo n’indi mico mibi. Iyo mico isenya iyi myuga ariko namwe itabaretse. Nizeye ko musanzwe mubizi.”

Yababwiye ko iyo myitwarire idahwitse igaragarira mu kuba hari bamwe bateza cyamunara umutungo w’umuntu bakishyura urangirizwa urubanza, amafaranga asigaye ntahabwe nyir’umutungo watejwe icyamunara cyangwa ngo bamumenyeshe aho bayashyize mu gihe atayahawe.

Hari kuba badatanga raporo y’Imanza barangije; abatishyura ababatsinze mu manza mu gihe barangije urubanza nabi; abadaha inyandiko mvugo y’irangizwa ry’Urubanza umuburanyi ngo ayihe undi; buri wese ayibike ari uwatsinze cyangwa uwatsinzwe ngo bazayereke ababakomokaho uburyo batsinzwe cyangwa batsinze.

Busingye kandi yabibukije ko iyi nyandiko ariyo yagombye guherwaho n’uwarangirijwe urubanza(wishyuye) akaba yarega uyu muhesha mu gihe atabikoze nk’uko bikwiye.

Mu yindi myitwarire idahwitse harimo abatesha agaciro imitungo bagiye guteza cyamunara bityo bagahombya banyirayo no kuba Abanyamabanga Nshingwabikorwa bamwe banga kurangiza imanza bagejwejweho ngo batiteranya n’abaturage, ngo bafite akazi kensh n’abarengera ububasha bahabwa n’itegeko n’ibindi.

Yabasabye guhindura iyi myitwarire, ati “Murasabwa ubunyangamugayo buri ku rwego rwo hejuru. Intwaro yanyu ikomeye n’ukurangwa n’ubunyangamugayo, kutagira amarangamutima, kwirinda ruswa, ikimenyane, icyenewabo n’indi mico mibi. Iyo mico isenya iyi myuga ariko namwe itabaretse. Kuri Minisiteri y’Ubutabera twemera ko abaturage aribo dukorera, aribo baduhemba, bityo tugomba kubakorera ibyiza bishoboka Nizeye ko musanzwe mubizi.”

Buri rwego rwibukijwe inshingano

Yabwiye abahesha b’inkiko b’umwuga ati “Mufite umurimo ukomeye wo kurangiza ibyemezo by’Inkiko n’izindi nyandiko mpesha. Mu gihugu haracyagaragaramo umuco w’abantu batsindwa imanza cyangwa bahabwa izindi nyandiko mpesha bakanga, bagatinda cyangwa bakananiza ku bundi buryo irangizwa ryazo. Uyu muco nagira ngo mvuge ko atari mubi gusa, ko ahubwo itegeko rihana ibyaha ryawuteganyirije ibihano bikomeye (igifungo kigera ku myaka ibiri)”

Ku batari ab’umwuga nabo ngo bafite inshingano zo gutanga serivise zo kurangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha zatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha. Byumvikane ko Itegeko ribishyira mu nshingano mufite.

Ati “Ntibikwiye kwitwa ko mubifatanya n’izindi nshingano mufite mu kazi kanyu ka buri munsi. Nta mpamvu ihari yo gutinda gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko. Akazi kose ni agakorerwa umuturage. Ntitwakwibanda kuri bimwe rero ngo tureke ibindi, cyane ko mu gihe ibyemezo by’inkiko bidashyirwa mu bikorwa, ya miyoborere myiza duharanira ntishobora kugerwaho. Inshingano yo kurangiza imanza ni iy’Urwego Nyubahiriza-Tegeko kandi nimwe ndorerwamo yarwo.”

Yasabye buri wese gushishikariza abaturage kurangiza imanza ku neza bibutswa ko kutarangiza imanza ku neza bibafiteho ingaruka kuko iyo bibaye ngombwa ko hiyambaza abahesha b’inkiko b’umwuga ikiguzi cy’ibyakoreshejwe byose kugira ngo urwo rubanza rurangizwe.

Ibi byose kandi byishyurwa n’uwanze kururangiza ku neza. Ndetse hari no kuba bakurikiranwa mu nkiko kubera kwinangira gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko bakaba babihanirwa nk’uko nabisobanuye harugu, bagafungwa cyangwa bagacibwa ihazabu.

Mboneyeho gusaba abahesha b’inkiko b’umwuga bamaze kurahira, kuzirikana iyo ngingo, ku buryo mu gihe habaye guteza za cyamunara cyangwa ibindi, bajya bibuka ko yaba ibihembo byabo cyangwa ibindi byakoreshejwe mu kurangiza urwo rubanza, uwatsinzwe agomba kubyishyuzwa, bivuze ko ibyo uwatsinze yaba yaratanze agomba kubisubizwa.

Yabibukije ko bakwiye kunoza akazi kabo kuko Kuko igihe cyose uwatsinze urubanza atarabona ibyo yatsindiye, aba atarahabwa ubutabera n’imiyoborere myiza iba itaragerwaho.

Minisiteri y’Ubutabera n’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga babemereye ubufasha butandukanye ngo babashe kunoza akazi kabo.

Abarahiye ni abahesha b’inkiko b’umwuga , uwemerewe uyu mwanya agomba kuba afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza(license)mu bijyanye n’amategeko.

Mu gihe abatari ab’umwuga ari abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere, imirenge n’utugari.

[email protected]

twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages