Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi iratangaza ko nta kibazo cy’inzara kiri mu gihugu nubwo umusaruro wo mu gihe cy’ihinga gishize wari muke bitewe n’ibura ry’imvura.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, iyi minisiteri ivuga ko ibiribwa biri mu gihugu bingana n’ 125% bikaba birenze ibyo abanyagihugu bakeneye.
Nk’uko bigaragara mu mibare yashyizwe ahagaragara n’iyi minisiteri, igipimo cy’imirire ku muntu umwe ku munsi mu Ntara y’Amajyepfo ni kirokaroli 2515 na 3315 mu Ntara y’Amajyaruguru; ibi bipimo bikaba biri hejuru cyane y’ibisabwa n’ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mirire FAO bihwanye na Kirokaroli 2150 ku muntu mu gihe cy’umunsi umwe.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yemeza ko ku masoko atandukanye ibiciro by’ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ibindi biribwa biri munsi y’uko byari byifashe umwaka ushize ndetse ahubwo bimwe mu biciro bikaba bigenda birushaho kugabanuka. Ibi ngo biterwa na gahunda zo kugabanya ubukene iyi minisiteri yatangije mu w’2009 kuri ubu zitanga umusaruro.
Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko yashyizeho ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ku rwego rw’igihugu no muri buri rugo. Kuri ubu ngo abaturage bacengewe n’umuco mwiza wo guhunika imyaka izabagoboka hagati mu bihe by’ihinga.
Ku rwego rw’uturere abaturage bakeneye icyazamura imibereho yabo ngo bakora imirimo ibafasha kwikemurira ibibazo nko guca amaterasi y’indinganire, kubaka imihanda kuhira imyaka n’ibindi.
Ikindi ngo ni uko abahinzi bafite umuhate wo kongera umusaruro muri iki gihe cy’ihinga ku buryo nk’ Akarere ka Bugesera kibasiwe n’amapfa kagiye guhingwamo imbuto nshya y’ibishyimbo guhera mu mpera ya Kanama.
Minisiteri y’ Ubuhinzi n’ubworozi ishimangira ko umusaruro uzava mu gihe cy’ihinga kigiye kuza uzazanzamura uwavuye mu gihembwe kirangiye utari uhagije.
Yongeraho ko ibura ry’imvura ryibasiye uduce tumwe tw’Intara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba ariko mu Burengerazuba no mu Majyaruguru hakava umusaruro ushimishije.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi isoza ishimangira ko ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zishobora guhangana n’impinduka z’ibihe zagaragaye mu gihembwe gishize. Yemeza kandi ko nta Munyarwanda uzasonza ngo abere umutwaro bagenzi be ahubwo ko u Rwanda rucyohereza biribwa mu bihugu birukikije.
Iri tangazo rije nyuma y’uko ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kuburira abenda guhura n’amapfa FEWSNET gitangarije ko bitewe n’umusaruro wabaye muke muri uyu mwaka kubera imvura nke, Abanyarwanda barenga 750,000 bazahura n’ibura ry’ibiribwa guhera mu mezi abiri ari imbere.
Ushobora gukanda hano ugasoma ibikubiye muri ubu bushakashatsi.



















TANGA IGITEKEREZO