Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yari yatangaje ko ibirori by’umunsi w’Umuganura by’uyu mwaka byimuriwe ikindi gihe kubera amatora ya Perezida wa Repubulika yahuriranye n’umunsi byagombaga kuberaho.
Ingengabihe y’iminsi mikuru mu gihugu igaragaza ko ibirori by’umunsi w’Umuganura byagombaga kwizihizwa ku wa 4 Kanama, ari nawo munsi Abanyarwanda barenga miliyoni esheshatu bazindukiye mu matora yo guhitamo uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere. Ibi byatumye uyu munsi wimurirwa ku wa 27 Kanama 2017.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa Gatanu yagize iti “Kubera Umunsi w’Umuganura uzizihizwa ku Cyumweru, ku wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2017 ni Umunsi w’Ikiruhuko mu Rwanda.”
Amategeko agenga iminsi mikuru n’iy’ikuruhuko mu Rwanda agena ko iyo umunsi w’ikiruhuko uhuriranye n’impera z’icyumweru (weekend); icyo kiruhuko gitangwa ku munsi w’akazi ukurikiraho.
Umunsi w’Umuganura uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti "Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira", ukazizihizwa ku rwego rw’igihugu, ku Cyumweru, tariki ya 27 Kanama mu Karere ka Nyanza. Uyu muhango na wo uzabanzirizwa n’igitaramo ngarukamwaka cyitwa ’I Nyanza Twataramye’.
Igikorwa cyo kwizihiza Umuganura kizaba guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rw’igihugu na za Ambasade z’u Rwanda n’Imiryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Inkuru bifitanye isano: Umutambagiro w’Umuganura i Kigali waranzwe n’udushya twinshi(Amafoto)
























TANGA IGITEKEREZO