Muri Kanama nibwo muri ayo masoko hagaragaye ubwandu buri hejuru bwa Coronavirus bituma yombi afungwa. Icyo gihe isesengura rya Minisante ryari ryagaragaje ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho muri ayo masoko abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Dr Ngamije yavuze ko mu kugenzura uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu gihugu, muri iki cyumweru habayeho uburyo bwo gupima abantu bagenda mu Mujyi wa Kigali no mu binjira mu Mujyi wa Kigali mu bice bya Giti cy’inyoni, Gahanga, Kabuga na Gatsata, kimwe no mu masangano y’imihanda mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko mu bantu bageze ku 2000 basuzumwe, abantu babiri aribo bari bafite COVID-19.
Ati “Ibyo bigaragaza ko niba usuzumye abantu 2000 ukabonamo babiri gusa mu bantu muhuye nta gahunda ufitanye nabo, bigaragaza ko ubwandu budakanganye, ko abantu barimo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19.”
Yakomoje no ku bwandu mu masoko yo kwa Mutangana no mu isoko rya Nyarugenge, avuga ko bongeye kuhafata ibipimo, ariko ibizamini by’ibanze bigaragaza ko ibisubizo atari byiza nko mu bantu bapimiwe mu muhanda.
Ati “Mu bantu 250, abagera ku 162 nta kibazo bari bafite, ariko abandi turashaka gusubiramo ibipimo byabo, kugira ngo tumenye ngo abo dukeka ko banduye barangana gute? Ariko ntabwo imibare yabo ari myiza nk’iy’abantu twasuzumye mu muhanda.”
Biteganyijwe ko imibare yabo imenyekana kuri uyu wa Gatanu mu ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!