Inkuru y’urupfu rwa Dr Dusabe wari umuganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Mbere, tariki 8 Mutarama 2018, ubwo umurambo we bawusangaga mu nzu yari acumbitsemo mu Mujyi wa Cape Town aho yari yaragiye mu biruhuko.
Umuvugizi wa Minisante, Kayumba Malick, yabwiye IGIHE urupfu rwa Dr Dusabe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.
Yagize ati ”Yari afite ubuhanga mu kuvura za kanseri z’iriya myanya (ndangagitsina y’umugore kandi niwe wenyine twari dufite muri iki gihugu kugeza ubu ngubu. Ni igihombo gikomeye ku rwego rw’ubuzima muri rusange, atari ku bitaro yakoreraga gusa.”
Binyuze ku rubuga rwa Twitter, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal yakoreraga byagaragaje ko bitewe agahinda n’urupfu rwe, byihanganisha umuryango ndetse byemeza ko akazi gakomeye yakoze katazigera kibagirana.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yatangaje ko Dr Dusabe yishwe hakoreshejwe ibyuma, Polisi ikaba yatangiye iperereza ngo imenye abihishe inyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Yakomeje avuga ko urupfu rwe rwamenyekanye hashize iminsi myinshi, abaturanyi bumvise umunuko udasanzwe baratabaza
Ati "Birababaje, biracyakurikiranwa ntituramenya ababiri inyuma.”
Amakuru atangwa na bamwe mu banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ni uko Dr Dusabe ashobora kuba yarishwe tariki 28 Ukuboza 2017 ndetse umurambo we wasanzwe waratangiye gushenguka.
Muri Mata 2017 nibwo Dr Dusabe wari urangije kwiga amasomo ajyanye no kuvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuvura mu BItaro byitiriwe Umwami Faisal.
Yagiye kwiga muri iyo kaminuza mu 2010 ku bufasha bwa Leta nyuma y’uko yari asoje amasomo y’ubuvuzi (Medicine) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO